skol
fortebet

Uganda: Abantu 20 nibo bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu gitero cyahitanye abantu 42

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 20 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu gitero cy’umutwe w’iterabwoba cyahitanye abantu 42 barimo abana 37 ku ishuri ryisumbuye rya Lhubirira muri Kasese.

Sponsored Ad

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho abantu bitwaje intwaro bishe rubi abanyeshuri 37 barimo abakobwa 20 n’abahungu 17, babatemye ndetse bakabatwikira mu buryamo bwabo.

Umurinzi w’ishuri n’abandi bantu batatu na bo bishwe muri iryo joro mu Karere ka Kasese, muri kilometero ebyiri uvuye ku mupaka wa RDC.

Polisi ya Uganda yatangaje ko hari abantu 20 bakekwaho gukorana na ADF bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bafashe mu iperereza. Abo barimo Umuyobozi w’ishuri n’ushinzwe abarimu ba Lhubirira Secondary School.

Nyuma y’iki gitero, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko bagiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gutsinsura umutwe wa ADF.

Ni igitero Museveni yavuze ko ari icy’ubugwari, kuko abarwanyi ba ADF bahisemo kwibasira abanyeshuri badafite intwaro, aho gutera ikigo cya gisirikare kiri muri kilometero eshatu uvuye aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa