skol
fortebet

Uganda: Colonel wahohoteye umupolisi muto akomeje kubiryozwa

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Colonel Peter Oscar Ajoket ukorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda agiye kumara iminsi itatu muri kasho azira guhohotera umupolisi muto, PC Stanley Masembe ukorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2023, Colonel Ajokek wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux yagonganye byoroheje n’umusivili wari utwaye Toyota Kluger, muri Kampala.

PC Masembe yahawe moto, yoherezwa ahabereye impanuka, agezeyo asaba uyu musirikare n’umusivili kuguma aho kugira ngo hakorwe iperereza, ariko umusirikare arenga ku ibwiriza, atwara imodoka ye, ava aho.

Amakuru akomeza avuga ko Masembe yuriye moto, yirukanka ku modoka, uyu musirikare ni ko gufata imbunda ye ya ‘pistoli’, ayitunga umupolisi, hanyuma aranamuhondagura kugeza atabaje.

Aho Masembe yakubitirwaga hageze abapolisi bari mu modoka, bose bafite imbunda, basaba Colonel Ajoket kumanura pistoli, arabikora, nyuma y’aho ahita atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kawempe.

Colonel Ajoket akurikiranweho ibyaha birimo gutwara yasinze n’ikindi gifitanye isano no guhohotera PC Masembe wari mu kazi ke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa