skol
fortebet

Uganda: Umusirikare wa UPDF aravugwaho guhindura umugore umwana yibyariye

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cya Uganda muri Njeru, mu Karere ka Buikwe, cyataye muri yombi umusirikare wa UPDF ushinjwa gusambanya kenshi umukobwa we w’imyaka 15 akanamutera inda .

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa yiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Njeru nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Umuvugizi wa polisi muri Ssezibwa, Hellen Butoto, yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi kuwa 28 Nyakanga, akaba afungiwe kuri Station ya Polisi ya Njeru mu gihe ategereje kuburana.

Yavuze ko ukurikiranweho icyaha ari L/Cpl Gabriel Okedi w’imyaka 38 ufite numero za gisirikare No.201517, akaba yabarizwaga mu kigo cya gisirikare cya Naminya.

Ati "Polisi kuwa Gatanu yanditse ikirego cyo kwangiza bikabije kwabaye hagati ya Gashyantare na Nyakanga 2023 inshuro zitandukanye zitazwi ku kigo cya gisirikare cya Naminya, muri Division ya Wakisi, Akarere ka Buikwe. Ukekwa yangije cyangwa akorana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa we yibyariye w’imyaka 15 kandi atuma asama inda,"

Butoto akomeza avuga ko ibizamini byo kwa muganga byakozwe ku wahohotewe bagasanga atwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa