skol
fortebet

Umukobwa yahishiriye se w’umupadiri mu myaka 40 yose

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’umupadiri wo muri Perpignan mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Bufaransa, Isabelle Ballesteros yamaze imyaka 40 mu mwijima: yategereje urupfu rwa Se kugira ngo abashe kumenyekana n’umwaka umwe n’igice kugira ngo abashe guhabwa umurage na Kiliziya Gatolika, ku mbaraga.

Sponsored Ad

Ku wa 14 Ukuboza 2021, nyuma y’amasaha make cyane Padiri Lucien Camps apfuye nibwo Notaire yagaragaje amasezerano abiri yari asanzwe abitse.

Amasezerano ya mbere yashyizweho umukono mu 2021 aho uwo mupadiri yemeraga ko yabyaye kandi ko umukobwa we ari we rukumbi ugomba kuragwa ibye.

Isabelle Ballesteros yagize ati “Nari ntegereje ko iki gihe kigera. Byasabye ko abanza gupfa kugira ngo bimenyekane.”

Yicaye mu nzu ye irimbishijwe, Isabelle yasomye ayo masezerano arimo ingingo igira iti “Ndaze Isabelle nemera nk’umukobwa wanjye ibyanjye byose.”

Ibintu byakomeye ubwo Notaire yasomaga amasezerano ya kabiri yashyizweho umukono na Padiri mu mezi atandatu mbere y’urupfu rwe mu nzu yabagamo kuva yajya mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavugaga ko ibye abiraze Kiliziya.

Uyu mukobwa w’imyaka 42 y’amavuko ni umwarimu w’umuziki. Yavuze ko bikimara kujya ahagaragara ko Padiri ari we Se, amasezerano ya kabiri yayafashe nk’ubugambanyi n’akarengane yakorewe na Kiliziya.

Isababelle avuga ko diosezi yafatiranye Se mu ntege nke yari afite kuko yapfuye ku myaka 86.

Yagize ati “Byansabye guceceka mu gice cy’ubuto bwanjye; narahababariye. Icyo gihe nabaye nk’uhagurutse bundi bushya ngo mpangane n’iyo kiliziya yashakaga gutwara byose: data n’umurage.”

Umutungo wose uyu mupadiri yasize wabarirwaga agaciro k’ibihumbi 450 by’amayero.

Isabelle washatse akaba afite abana babiri byabaye ngombwa ko ajyana ikirego mu rukiko kuko Kiliziya itemeraga kumwegurira iyo mitungo.

Nubwo nyina atabishaga Isabelle Ballesteros yagannye urukiko rw’i Perpignan muri Kanama 2022.

Umwavoka we yasabaga ko amasezerano ya kabiri ateshwa agaciro kuko padiri yafatiranwe ubwo ubuzima bwe bugeze aharindimuka akaba ari bwo ayasinya.

Ku wa 23 Kamena nibwo diyosezi yemeye ko ayo masezerano ya kabiri ateshwa agaciro nubwo hatatanzwe ibisobanuro nk’uko inkuru ya AFP ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa