skol
fortebet

Umushinjacyaha wa ICC avuga ko hakenewe buryo bushya ngo bahangane n’ibyaha muri RDC

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC yasabye ko hajyaho uburyo bushya bwihariye bwo guhangana n’ibyaha by’intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Karim Khan uri mu bakora ubushakashatsi no kuvumbura ibyaha by’intambara muri DR Congo, yatangaje ko hakenewe “ubufatanye bukomeye bw’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, sosiyete sivile ndetse n’amahanga kugira ngo bahuze imbaraga mu guhagarika iyica rubozo n’ibindi byaha by’intambara bikomeje muri iki gihugu.

Yavuze ko hamaze kuba imanza nyinshi ndetse hari nabakatiwe kubera zo , ariko ibyaha birakomeje ntibyigeze bihagarare yewe hari ni bitubera mu maso

Ati"Ubutumwa n’uko mbona dukeneye gushaka ubundi buryo bushya dukora mo butandukanye n’uko twakoraga mu myaka ya za 2004

ICC yatangije iperereza ryayo rya mbere muri DR Congo mu 2004, nyuma yo kubisabwa na guverinoma ya Kongo.

Muri uru ruzinduko rwe, Bwana Khan yahuye n’uwahawe igihembo cyitiriwe Nobel, Denis Mukwege - wafashaga abahohotewe mu gihe cy’amakimbirane yaberaga mu karere k’iburasirazuba.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwibasiwe n’urugomo mu myaka ibarirwa muri za mirongo, aho imitwe yitwaje intwaro myinshi ikorera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa