skol
fortebet

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yagaragaje uko indirimbo za Bikindi zamufashije kubiba urwango

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Iburanisha ryakomeje kuri uyu wa kane mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ubwunganizi bwe buhata ibibazo umutangabuhamya KAB053.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko indirimbo za Simon Bikindi zacuranzwe cyane mu bukangurambaga bwo gukwirakwiza urwango n’ivangura ryagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ngo byabaye muri mitingi yabereye ahitwa Musave mu nkengero z’Umujyi wa Kigali,ngo yabaye mu kwezi kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu mu 1994.
Muri (...)

Sponsored Ad

Iburanisha ryakomeje kuri uyu wa kane mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ubwunganizi bwe buhata ibibazo umutangabuhamya KAB053.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko indirimbo za Simon Bikindi zacuranzwe cyane mu bukangurambaga bwo gukwirakwiza urwango n’ivangura ryagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ngo byabaye muri mitingi yabereye ahitwa Musave mu nkengero z’Umujyi wa Kigali,ngo yabaye mu kwezi kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu mu 1994.

Muri iyi mitingi ngo yari yatumijwe na Bwana Kabuga ngo indirimbo za Bikindi zuzuyemo amagambo y’urwango ashishikariza abahutu kwica Abatutsi,zaracuranzwe cyane.

Yagize ati "Abaturage bose bumvishijwe ko Abatutsi ari umwanzi wabo."

Yavuze ko muri iyi mitingi yari irinzwe cyane,Abatutsi bakubiswe cyane.Yavuze ukuntu yakubiswe cyane muri iyo mitingi cyo kimwe n’abandi benshi mbere na nyuma y’ijambo rya Kabuga.

Ku wa gatatu, KAB053 yashinje Kabuga kwitabira mitingi ya MRND ngo yari irimo n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, aho Kabuga ngo yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga.

Uyu mutangabuhamya w’umugore, wavuze ko yari mu batutsi bahigwaga ngo bicwe muri jenoside, isura ye n’ijwi byahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu kurinda umwirondoro we.

Yatanze ubuhamya ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bo mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Kabuga, wari ukurikiye uru rubanza mu buryo bw’amashusho ari i La Haye kuri gereza y’uru rugereko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga, yabajije KAB053 niba iyo mitingi yabonyemo Kabuga – ngo igice cyayo cyaciye kuri televiziyo y’igihugu – yarabaye koko mu 1993 nkuko yabibwiye urukiko ku wa gatatu.

Ngo mu ibazwa rya KAB053 ryo mu mwaka wa 2011, yavuze ko yabaye mu 1991 cyangwa mu 1992. Altit rero amubaza umwaka nyawo uwo ari wo.

KAB053 yasubije ko bimugoye kwibuka umwaka nyawo yabereye, gusa ngo icyo yibuka ni uko mitingi nk’izo zagize ingaruka ku buzima bw’abatutsi.

Indi mitingi ’yo mu kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu mu 1994’

Altit yabajije KAB053 ku modoka ya Kabuga yavuze ko ngo yari itwaye Interahamwe izijyana muri mitingi i Musave.

Ngo izo zari zivuye i Byumba (ni ho Kabuga avuka), ntizari zivuye ku Kimironko. Abazwa uko ibyo yabimenye.

Yasubije ko zabyinaga imbyino y’ikinimba yo muri ako gace ka Byumba, zinavuga imvugo yaho y’igikiga kandi ko zavugaga ko zivuye i Rushaki.

Ngo zari mu modoka yo mu bwoko bwa "camionnette" y’ibara ry’ubururu ya Kabuga, yajyaga iza gutwara ikanagarura umwe mu bakuru b’Interahamwe witwa Mugenzi wari uturanye n’uyu mutangabuhamya, ndetse ngo ’plaque’ yayo yagaragazaga ko ari iy’i Byumba.

Umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yabajije KAB053 icyamubwiye ko abantu bose bari bari muri iyo modoka bari bavuye i Byumba. Asubiza ko mu guha ikaze izo Nterahamwe, byavuzwe ko ari iz’i Byumba.

Yanavuze ko Interahamwe zo ku Kimironko na zo zaje muri iyo mitingi.

Yanabajijwe ku ho yavuze ko yashoboraga kumva Interahamwe ziririmbira kwa Kabuga aho ku Kimironko, avuga ko yajyaga azumva iyo iwabo babaga bamutumye guhaha ku isoko rya Remera.

Kuri iyi ngingo, Altit yamubajije niba hatarimo kwivuguruza kuko ngo mu ibazwa ryo mu 2011, KAB053 ngo yavuze ko yari azi ko Interahamwe zakoreraga imyitozo ku Kimironko, ariko ko atari azi aho Kabuga atuye, usibye gusa kumenya ko yabaga mu Rwanda.

Asubiza ko nta kwivuguruza abonamo aho ngaho kuko Kabuga yari afite inzu nyinshi, ko yashoboraga kuba arimo kuba muri imwe muri zo mu gihe runaka, ariko ko zose zari ize.

’Yakubiswe inkokora’ muri mitingi

Yanabajijwe ukuntu yitabiriye iyo mitingi y’i Musave kandi avuga ko icyo gihe abatutsi nka we batari bagishobora kwirwanaho kandi ko intonde z’abazicwa zari zaramaze gukorwa, abazwa impamvu yagiye ahantu yacyekaga ko ashobora kuhahurira n’ibyago.

Yasubije ko iyo mitingi yari yatumiwemo abaturage bose bo muri ako gace, bo mu mashyaka atandukanye, kandi ngo nubwo hari hashize igihe hakoreshwa imvugo yibasira abatutsi, nko kubita inyenzi cyangwa inzoka, we yahisemo kwitabira iyo mitingi ngo ashobore kubyiyumvira ubwe abe yafata icyemezo cyo guhunga, nkuko byabaye ngombwa ko abatutsi bahunga no mu 1959.

Ku byo yavuze ko abantu bakubiswe mbere na nyuma y’ijambo rya Kabuga, yabajijwe impamvu abari babonye ibyabaye mbere yaryo, batahise bava muri iyo mitingi.

Asubiza ko abari muri mitingi bari bagoswe n’abashinzwe umutekano, ko abantu bashoboraga kuyizamo ariko ko batashoboraga kuyivamo mbere yuko irangira. Yavuze ko yakubiswe inkokora, bigatuma yiruka akava muri mitingi ubwo yari igeze hafi ku musozo.

Yanavuze ko abandi batutsi bakubitiwe kuri ’centre’ y’ubucuruzi itari kure yaho iyo mitingi yaberaga, abandi na bo amaduka yabo agasahurwa.

Gusa ngo nta muhutu wakubitiwe muri iyo mitingi.

Yanabajijwe ku byo yavuze ko kuva mu mpera y’ukwezi kwa kabiri kugeza mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatatu, nta mututsi wari wagabweho igitero mu gace KAB053 yari atuyemo, kugeza habaye iyo mitingi.

Yasubije ko kuva igitero cya RPF cyatangira, mu 1990, abatutsi bagiye bibasirwa mu bice bitandukanye, ariko ko muri iyo mitingi ari bwo yari abyiboneye.

Ku ho yavuze mu ibazwa rye ko mu ntangiriro ya jenoside yavuye iwabo, agahura n’Inkotanyi, yabajijwe igihe yahuriye na zo, avuga ko hari mu kwezi kwa gatanu.

Kuri iyo ngingo ni ho Altit yasoreje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya.

Gusa umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko hari bagenzi be bo mu nteko y’abacamanza bafite ibibazo byo kubaza KAB053 kandi ko n’ubushinjacyaha na bwo hari igihe bushobora kuba bwakwifuza kugira icyo bwongeraho.

Kubera ko igihe cy’iburanisha cyari giteganyijwe cyari kigeze ku musozo, Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomereza kuri KAB053 ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa