skol
fortebet

Urukiko rwemeye ubujurire bwa Kabuga ku cyemezo cyuko ’adashobora gukomeza kuburanishwa

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwemeye ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Sponsored Ad

Nta tariki yatangajwe ubujurire buzatangirira.

Ibi bibaye nyuma yuko ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa Kamena (6) uru rugereko rwanzuye ko "amagara ye atameze neza kuburyo yaburanishwa" kandi ngo ashobore gukurikira iburanisha mu buryo bwa nyabwo.

Uwo mwanzuro wemejwe n’abacamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa, ariko Mustapha El Baaj ntiyemeranyije na bagenzi be kuri uwo mwanzuro.

Icyo gihe uru rugereko rwavuze ko Kabuga – inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88 – "bigoye cyane ko amagara ye yazongera kumera neza mu gihe kiri imbere".

Mu cyemezo cyarwo cyo ku wa gatanu ushize, urukiko rwavuze ko rwemeje ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Kabuga ku mwanzuro warwo ko adashobora kuburanishwa.

Mu mwanzuro warwo wo ku itariki ya 6 Kamena, uru rugereko rwavuze ko rwashingiye ku biri mu ngingo ya 18 na 19 y’amategeko arushyiraho, ahavugwamo ko iburanisha rigomba gukorwa mu buryo "bubereye kandi bwihuse bunatanga umusaruro", kandi hubahirizwa uburenganzira bwa Kabuga.

Rwavuze ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z’ubutabera z’uru rukiko ari ugukoresha ubundi buryo bw’iburanisha "busa n’urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko yahamwa n’icyaha".

Urukiko rwavuze ko kuko Kabuga atazaburana adashobora kuzacibwa urubanza ariko rwo ruzakomeza mu bundi buryo kugira ngo "hafatwe umwanzuro ku byaha byibasiye inyoko muntu n’ibya jenoside aregwa imbere y’abazize n’abarokotse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange".

Ni icyemezo cyababaje ndetse cyamaganwa n’ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA.

Icyo gihe umukuru waryo, Philibert Gakwenzire yavuze ko"Ubwo Kabuga yafatwaga, mu by’ukuri IBUKA n’abacitse ku icumu bumvise biruhukije, bazi ko noneho ubutabera bavukijwe igihe kinini bugiye kuboneka.

"Ariko muri iyi myaka itatu ishize byarakomeje birazurungutana, kugeza ubwo bavuze ngo bitewe n’imyaka afite ntabasha gukurikirana urubanza.

"Ariko noneho uyu munsi aho icyemezo cyavuze ko atakomeza kuburana twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho, kuburyo twifuza ko hagomba gushakwa izindi nzira izo ari zo zose kugira ngo ntibizahagararire aho ngaho".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa