skol
fortebet

US: Urukiko rwahaye miliyoni $10 umuryango w’umunya-Uganda wapfiriyeyo

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko muri leta ya Utah muri Amerika rwageneye miliyoni $10 y’impozamarira ku muryango w’impirimbanyi yo muri Uganda yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.
Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Esther Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utaha kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo abivuga.
Umugabo wa nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho (...)

Sponsored Ad

Urukiko muri leta ya Utah muri Amerika rwageneye miliyoni $10 y’impozamarira ku muryango w’impirimbanyi yo muri Uganda yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park.

Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Esther Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utaha kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo abivuga.

Umugabo wa nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

Nakajjigo wari ufite imyaka 25 n’umugabo we Ludovic Michaud w’umunyamerika, nyuma y’amezi macye bashyingiwe bari mu biruhuko basura iyi parike ubwo yapfaga.

Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.

Uwo muryango waciye mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.

Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa