skol
fortebet

Wa musore Wishwe na Polisi y’Ubufaransa ku wa kabiri yashyinguwe

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

I Nanterre mu Bufaransa uyu munsi bashyinguye umusore w’Umwarabu wapfuye arashwe na polisi ku wa kabiri.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Nahel ubyarwa n’ababyeyi bakomoka muri Alijeriya na Maroke, rwateye imyigaragambyo yo kwamagana ibyo bamwe babona nk’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu ryahawe intebe mu Bufaransa.

Nyina wa Nahel yabwiye televiziyo France 5 yo mu Bufaransa ko umupolisi yabonye uwo mwana afite isura y’Umwarabu akifuza kumwambura ubuzima bwe. Uyu mupolisi yasabye imbabazi umuryango w’uwo mwana yishe.

Ejo ku wa gatandatu imyigaragambyo yasaga n’iyahosheje. Abantu bafatiwe muri iyo myigaragambyo ku munsi w’ejo bageraga kuri 700 ugereranije n’abari bafashwe ku wa gatantu barenga 1300.

Gusa Vincent Jeanbrun, umuyobozi w’ahitwa L’Hay-les-Roses mu nkengero z’umujyi wa Paris yavuze ko umugore we n’umwe mu bana be bakomeretse kuri iki cyumweru ubwo bageragezaga guhunga nyuma y’uko abigaragambya bariye karungu bagongesheje imodoka yinjira mu nzu bahita bayitwikiramo. Ibyo byabaye uwo mutegetsi atari iwe.

Abategetsi baravuga ko abapolisi bagera ku 45,000 bagabwe hirya no hino mu gihugu.

Umuryango w’abibumbye wo watangaje ko izi mvururu zabaye mu Bufaransa ari amahirwe yo gukemura ibibazo by’ivangura rishingiye ku ruhu biharangwa.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa we yanze kwemera ko ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu cyahawe intebe muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa