skol
fortebet

Zambia:Umugore w’uwahoze ari Perezida yafunguwe nyuma yo gufungwa ashinjwa ubujura

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, Esther Lungu, yavuye mu maboko ya polisi gusa azakurikiranwa n’urukiko kubera ibyaha ashinjwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Madamu Lungu n’abandi bantu bane batawe muri yombi ariko barekurwa nimugoroba, nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa polisi muri Zambia, Danny Mwale.

Danny Mwale yavuze ko Esther yaregwaga hamwe na James Phiri w’imyaka 49, Lee Chisulo w’imyaka 31, Kapambwe Lungu w’imyaka 42 na Catherine Banda w’imyaka 30, ku byaha bitatu.

Mu byo baregwa harimo ubujura bw’imodoka, kwiba icyemezo cy’umutungo i Lusaka, no gutunga umutungo bikekwa kuba ufitanye isano n’ubugizi bwa nabi.

Aba bose bahakanye ibyo baregwa byose.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Edgar Lungu wari Perezida asomana n’uyu mugore we nyuma yo gufungurwa.

Edgar Lungu yabaye Perezida wa 6 wa Zambia kuva kuwa 6 Mutarama 2015 kugeza 24 Kanama 2021 asimburwa na Hakainde Hichilema.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Hichilema bo mu ishyaka PF ryahozemo Bwana Lungu,baramushinja gufunga Madamu Esther n’abandi kugira ngo arangaze abaturage ntibite ku bibazo by’ubukungu igihugu gifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa