Politiki
RHA yamaganye ibyo kubakisha amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu hanze
Yanditswe: Friday 12, Apr 2024
Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda cyandikiye uturere twose gisaba guhagarika kubakisha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwogero [douches] ku nkuta z’inzu.
RHA ivuga ko kuyubakisha bihindura imiterere y’inyubako bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda no ku bashyitsi basura igihugu.
Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire cyasabye uturere kwita kuri iki kibazo cy’amakaro atabereye ijisho kandi atarengera ibidukikije yubakishijwe ku nkingi z’amabaraza, hejuru ku mazu atandukanye.
Iyo myubakishirize y’amakaro yagaragaye mu turere twinshi dutandukanye ndetse bamwe babifataga nk’umuderi.
Hari amakuru avuga ko abaturage babikoze babitegetswe n’ubuyobozi gusa byagaragaye ubu ko atujuje ubuziranenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *