Umugabo w’I Muhanga yafatiwe mu cyuho atobora iduka ry’umucuruzi
Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 48, ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi anyuze mu gisenge, akibamo ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550.
Yafatiwe mu iduka riherereye mu mudugudu wa Kamugina, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana saa tatu zo n’ ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagize amakenga ubwo amabati yasakuzaga.
Ibyo yafatanywe birimo; telefoni ntoya n’izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, Kamera yo mu bwoko bwa Hikvision n’amafarangana y’u Rwanda 21,500 agizwe n’ibiceri.”
Uyu mugabo usanzwe ucyekwaho ubujura nk’uko bamwe mu baturage bavuga, akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo yari amaze gusakambura amabati, yasimbukiye kuri matela zacururizwaga muri iryo duka kugira ngo abone uko atangira kwiba biriya bikoresho yafatanywe.
SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwa afatwa ataragera kure, ashishikariza buri wese gukomeza umuco wo kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Yihanangirije abakomeje kwishora mu ngeso z’ubujura guhinduka kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *