skol
fortebet

BBC yirukanye umunyamakuru wayo wahaye ikiganiro upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa BBC witwa Jacques Matand Diyambi, yirukanwe ku kazi n’abayobozi ba BBC nyuma yo gukora ikiganiro n’umwanditsi w’ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa, Jacques Matand, yakiriye ibaruwa imusezera mu kazi tariki ya 7 Gashyantare kandi igomba guhita ishyirwa mu bikorwa.

Jeune Afrique yavuze ko Jacques Matand yakoze iki kiganiro mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize ariko byarangiye kimwirukanishije.

Guhera mu mwaka wa 2002, Charles Onana yagiye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo agashinja ibinyoma ingabo za FPR Inkotanyi kandi arizo zayihagaritse.

Charles Onana yagiye agoreka amateka y’ibyakozwe n’abasirikari b’Abafransa muri Operation Turquoise. Charles Onana akaba yari asangiye urwo ruhare n’umwanditsi Pierre Pean uheruka gupfa.

Mu byatumye Jacques Matand yirukanwa,harimo kubogama mu nkuru yakoze akajya ku ruhande rumwe na Charles Onana atagishije n’inama abayobozi be nkuko byatangajwe n’umwanditsi mukuru Anne Look Thiam washyize umukono kuri iyo baruwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa