skol
fortebet

Leta ya Uganda yemeje ko itazi aho Ben Rutabana ari isaba urukiko ibyumweru 2 byo kumushaka

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Ababuranira leta ya Uganda bananiwe kwerekana Ben Rutabana, mu gihe byari byitezwe ko agezwa imbere y’urukiko rukuru rw’igihugu rukorera Mu murwa mukuru Kampala, kuri uyu wa kane.

Sponsored Ad

Umunyamakuru wigenga Dear Jeanne akorera muri iki gihugu, yabwiye BBC ko abayoboye inzego 3 muri 6 zishinzwe umutekano zari zasabwe kuvuga niba zaba zifite Ben Rutabana, bamenyesheje urukiko ko atari mu maboko yazo.

Basabye urukiko ko rubongera iminsi kugira ngo bashobore kuvugana n’izo nzego zindi 3 zisigaye kugira ngo bashobore kubabwira niba Rutabana ari mu maboko yabo.

Mu nzego zasubije harimo urwego rw’iperereza rw’imbere mu gihugu, urwego rushinzwe kugenza ibyaha, hamwe n’urwego rw’iperereza mu gisirikare.

Umuryango w’umuhanzi Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana uvuga ko wamubuze kuva ku wa 08 Nzeri umwaka ushize, hashize iminsi mike ageze i Kampala muri Uganda avuye aho aba i Burayi.

Abo baburanira leta bavuga ko abayoboye igisirikare na polisi batarashobora gutanga ibisubizo, bakibaza ko bishoboka ko haba hari urundi rwego rwaba rumufite muri izo nzego, ari nacyo gituma basabye ko babongera igihe kugira ngo bashobore kuvugana n’abayobozi bazo.

Umuryango wa Ben Rutabana hamwe n’umuburanira bafite urukumbuzi rwo kubona umuntu wabo umaze igihe kirekire mu maboko ya leta, aho bavuga ko amaze amezi atanu n’ibyumweru bibiri afunzwe.

Kuri bo, kwigiza inyuma urwo rubanza bavuga ngo bagiye kumushaka kandi bari barahawe igihe gihagije, ngo n’ugushira ubuzima bwe mu kaga.

Umuburanira avuga ko umuryango wa Rutabana uheruka kumwumva igihe yari mu maboko y’igisirikare cya Uganda, bakaba bababajwe no kumva leta ivuga ko itazi aho ari.

Urukiko rwahaye ababuranira leta icyumweru kugira ngo bazabe barangije gukora amaperereza yabo ku irengero rya Ben Rutabana,ni mu gihe bo bari basabye ko babaha ibyumweru bibiri. Uru rukiko ruzongera guterana ku wa kane w’icyumweru gitaha.

Ibura rya Rutabana ryatumye bamwe mu bayoboye umutwe utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, RNC bahagarikwa, bashinjwa ko babifitemo uruhare.

Umwe muri bo n’uwahoze ari umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimye, wabihakanye, akavuga ko yakubiswe n’inkuba yumvise ibura rya Ben Rutabana wari komiseri muri uwo mutwe.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nubwo Politike ikiza abantu bamwe,ituma benshi bahura n’ibibazo.Uyu Rutabana hamwe na Kizito iyo batajya muli RNC,ntabwo bari guhura n’ibi bibazo.Urabona ko bahasize ubuzima.Niyo mpamvu bamwe batajya muli Politike,kubera ko haberamo ibibazo byinshi: Urupfu,amanyanga,kubeshya,guhangana,etc...Banga kujyamo kugirango birinde gukora ibyo Imana itubuza,kubera ko byazababuza ubuzima bw’iteka Imana yasezeranyije abayumvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa