skol
fortebet

Nigeria: Abanyeshuri bari ku ishuri bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

Nigeria - Muri leta ya Niger mu mujyi wa Kagara abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ry’abahungu biga babayo bashimuta bamwe muri bo hamwe n’abakozi b’ishuri.
Umwe mu bakozi bari kuri iri shuri yabwiye BBC ko abo bantu bateye iki kigo cy’ishuri mu masaha ya kare mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu.
Yavuze ko hari abanyeshuri bashimuswe hamwe n’abakozi bane b’iri shuri n’imiryango yabo.
Abakuriye ishuri ubu bari kubara abanyeshuri basigaye kugira ngo bamenye umubare nyawo w’abashimuswe.
Ntibizwi (...)

Ntibizwi neza abakoze iki gitero, gusa ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe gusaba ingurane bireze muri Nigeria, leta ya Niger ni imwe mu zibasiwe cyane.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize abahungu barenga 300 bashimutiwe ku ishuri bigaho mu mujyi wa Kankara muri leta ya Katsina.

Baje kurekurwa nyuma yo kumvikana n’ababashimuse.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa