skol
fortebet

Polisi yatabaye umwana wari umaze imyaka 2 yicishwa inzara na se afatanyije n’abagore be

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yatabaye umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wari umaze imyaka 2 afungiwe mu kiraro cy’ihene yicishwa inzara bikomeye na se umubyara ndetse n’abandi barimo se na mukase.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu wendaga gupfa yari afungiwe muri iki kiraro nyamara se umubyara n’abagore be 3 ndetse n’abana babo 17 babayeho neza.

Ku cyumweru nibwo ikipe y’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu bageze mu kiraro uyu mwana yari afungiwemo yaricishijwe inzara ndetse ngo ntiyashoboraga kugenda no guhaguruka.

BBC yavuze ko uyu mwana yari aziritse ku nkingi y’inzu aba mu kiraro cy’ihene n’inkoko aho yagaburirwaga gake gashoboka.

Hamza Attahiru Wala wari mu ikipe yatabaye uyu mwana yavuze ko basanze se n’abagore be 3 babayeho neza cyane mu gihe uyu mwana yari asigaranye akuka ka nyuma.

Nyina w’uyu mwana amaze imyaka 2 apfuye ariyo mpamvu yakorewe ubu bugome bw’indengakamere.

Uyu mwana akimara gutabarwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Birnin Kebbi,ashyirwa mu ndembe kubera ko yari ameze nabi cyane.

Ukuriye ikipe y’ubutabazi yatabaye uyu mwana witwa DSP Nafi’u Abubakar yavuze ko bafunze uyu mugabo n’abo babanaga kugeza ku mwana w’imyaka 11 bazira kumara imyaka 2 bicisha inzara uyu mwana.

Hatangiye iperereza ku cyateye aba bantu gufunga uyu mwana iyi myaka yose bakamwicisha inzara bene aka kageni.

Mukuru w’uyu mwana yavuze ko yarwaraga uburwayi bwo mu mutwe ndetse bamufunze muri ubwo buryo kugira ngo atazabura.

Yakomeje avuga ko yafungwaga ku manywa ndetse ngo yagurishije imodoka n’inzu ye kugira ngo amuvuze ubu burwayi.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane, icyo no igikorwa cya kinyamaswa uwo mugabo n’ about bagore bazabihanirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa