skol
fortebet

Ubuhinde:Abagabo bane bafashe umukobwa ku ngufu bakanamwica, bishwe bamanitswe

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Abagabo bane b’Abahinde bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa umwe ari benshi no kumwica mu 2012 baraye bishwe bamanitswe.

Sponsored Ad

Akshay Thakur, Vinay Sharma, Pawan Gupta na Mukesh Singh mu 2013 nibwo bakatiwe igihano cy’urupfu.

Aba bagabo bahawe iki gihano muri gereza yo mu murwa mukuru yitwa Tihar, iki gihano ni ubwa mbere gitanzwe mu Buhinde kuva mu 2015.

Umukobwa bahohoteye yishwe n’ibikomere hashize iminsi afashwe ku ngufu n’abagabo batandatu icya rimwe bari mu modoka ya bisi iri kugenda.

Iki gikorwa cyateye umujinya rubanda ndetse gituma Ubuhinde buvugurura amategeko ahana ibi byaha.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 wari umunyeshuri mu ishami rya physiotherapy, itangazamakuru ryamuhaye izina rya Nirbhaya - utagira ubwoba - kuko atagombaga gutangazwa umwirondoro.

Abantu batandatu barafashwe nyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Umwe muri bo, Ram Singh, basanze yapfuye ari muri gereza mu 2013, bivugwa ko yiyahuye.

Undi, yari umusore w’imyaka 17 ubwo ibyo byabaga, yarekuwe mu 2015 amaze imyaka itatu afunze, igifungo kiruta ibindi mu Buhinde ku bana.

Mu mezi macye ashize, aba bane basigaye bari bajuririye iki gihano bakatiwe mu rukiko rw’ikirenga basaba ko nibura bakatirwa gufungwa ubuzima bwose.

Gusa uru rukiko ruruta izindi rwanze ubujurire bwabo bituma nta handi bashobora kuregera.

Ubujurire bwabo bwanzwe ejo habura amasaha macye ngo banyongwe.

Iminota micye nyuma y’uko bicwa kuri uyu wa gatanu mu gitondo, nyina wa Nirbhaya yagize ati: "Nahobeye ifoto y’umukobwa wanjye ndamubwira nti amaherezo tubonye ubutabera".

Se yavuze ko ubu "yongeye kugirira ikizere ubutabera".

Abapolisi bagenzura imodoka yabereyemo ubu bugizi bwa nabi
Bagiye kwicwa, umutekano wari ucunzwe cyane hanze y’iyi gereza ahari hongerewe abapolisi n’ingabo kugira ngo bakaze umutekano.

Itsinda ry’abantu bari bitwaje ibyapa bari hanze y’iyi gereza bahise batangira kugaragaza ibyishimo babwiwe ko iby’abo bagabo bane byarangiye.

Bamwe baririmbaga bati "urupfu ku bafata ku ngufu" abandi bafite ibyapa bishimira ubutabera.

Nirbhaya byamugendekeye bite?

Uyu munyeshuri yateze imodoka rusange itari iri mu kazi ahagana saa mbili n’igice z’ijoro tariki 16/12/2012 ari kumwe n’umusore w’inshuti. Bari batashye bavuye kureba filimi hafi aho.

Abagabo batandatu basanze muri iyi modoka bahise batangira kubasagarira, bakuranwa mu gusambanya ku ngufu uyu mukobwa nyuma bamukubita bikomeye n’umutarimba (Fer à béton).

Umusore bari kumwe nawe yarakubiswe cyane.

Nyuma babajugunye ku nzira bazi ko bapfuye. Abahisi nibo bababonye bambaye ubusa kandi buzuye amaraso, batabaza polisi.

Hashize ibyumweru bibiri, mu Buhinde hadutse imyigaragambyo yamagana uburyo abagore bafatwa n’ibindi byaha nk’ibi bigikorerwa abagore n’abakobwa hamwe na hamwe.

Nirbhaya ntiyarokotse kuko yazize ibikomere mu bitaro byo muri Singapore aho yari yajyaywe nyuma y’uko arembye bikomeye ari mu bitaro by’i New Delhi.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Mu Buhinde habamo Rape cyane (Gufata abakobwa ku ngufu).Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa