skol
fortebet

Abana bane bavukana bapfiriye icyarimwe mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Liliani Msuya yashenguwe n’agahinda nyuma y’aho abana be bane bapfiriye icyarimwe mu mpanuka y’imodoka kuwa 04 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Bwana Hashim Msuya n’umugore we Lilian Kunda Msuya bari mu kiriyo cy’abana babo baguye muri iyi mpanuka yabaye bavuye gushyingura umwe mu bagize umuryango wabo wapfuye.

Madamu Lilian Kunda, yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko yashenguwe n’urupfu rw’abana be bane yari asigaranye.

Ati"N’ibyago bikomeye kuba napfushije abana bose nari nsigaranye, aba bana nibo badufashaga muri byose kuko tugeze mu zabukuru tukaba tutakibasha kugira ikindi dukora.Gusa buriya hari impamvu Imana yemeye ko ibi byago bitugeraho."

Abana bapfuye ni Neechi, Norah, Diana na Sia,bavaga Dar es Salaam berekezaga Kilimanjaro gushyingura umwe mu bagize umuryango wabo.

Aba bana bari mu modoka y’iwabo ya Toyota Prado,batwawe na mukuru wabo Neechi.

Aba bana bagonganye n’ikamyo yerekezaga Arusha ihita ibahitana bose.

Polisi yavuze ko uyu mukobwa mukuru w’aba bana ariwe wakoze ikosa kuko yagiye mu cyerekezo kitari icye bigatuma agonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa