skol
fortebet

Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania yatabarutse ku myaka 98

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yitabye Imana afite imyaka 98. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania hagati ya 1985 na 1995.

Sponsored Ad

Mwinyi yaguye mu bitaro bya Mzena mu Mujyi wa Dar es Salaam. Urupfu rwe rwemejwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 29 Gashyanatre 2024 abinyujije kuri televiziyo.

Amakuru avuga ko yazize kanseri y’ibihaha.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu hose.

Mwinyi yavutse tariki 8 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka 1925, avukira ahitwa Kivure, mu karere ka Pwani ari naho yakuriye nyuma aza kwimukira mu kirwa cya Zanzibar ari naho yarangirije amashuri abanza ku ishuri rya Mangapwani Primary School muri Mangapwani, nyuma azagukomereza amashuri yisumbuye muri Mikindani Dole Secondary School,

Kuva mu 1945 kugera mu 1964 Mwinyi yanabaye umuyobozi w’ishami ry’amasomo, umwarimu n’umuyobozi w’ishuri ryigisha indangagaciro z’umunyagihugu mbere y’uko yinjira muri Politike y’igihugu.

Ubwo Perezida Julius Nyerere yavaga ku butegetsi mu kwezi kwa 10 umwaka w’ 1985 yatoranyije Ali Hassan Mwinyi nk’umusimbura we, Nyerere akomeza kuba umuyobozi w’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), kugeza mu 1990.

Mu 1986, Mwinyi yakoranye amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni $78 n’ikigega mpuzamahamga IMF yo kuzahura ubukungu bwa Tanzaniya aya akaba ariyo masezerano y’inguzanyo iki gihugu cyari kigiranye n’ibigega byo hanze nyuma y’imyaka 6 gusa ari kubutegetsi.

Ali Hassan Mwinyi yashakanye na Siti Mwinyi mu 1960, babyarana abana 12 harimo abahungu batandatu n’abakobwa batandatu. Nyuma yo kuva ku butegesti bwa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi yakomeje guurikiranira hafi Politiki y’iki guhugu ndetse akomeza kwibera mu murwa mukuru wa in Dar es Salaam.[1]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa