skol
fortebet

Covid 19 yagarutse? Jill Biden yasanzwemo Covid bituma Perezida asabwa kwirinda

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jill Biden, Madamu wa Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yasanzwemo Covid-19, ari na byo byatumye Umukuru w’Igihugu na we asabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda arimo kwambara agapfukamunwa.

Sponsored Ad

Ni amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America White Hose, ko Jill Biden w’imyaka 72 yasanzwemo ubwandu bw’iyi ndwara yahangayikishije Isi mu myaka 3 ishize.

Madamu wa Joe Biden wanakingiwe inkingo zose zo gutsindagira, azaguma mu rugo ku mucanga wa Rehoboth muri Delaware, aho we na Perezida bari bagiye kuruhukira mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mu gihe Perezida Biden we wasuzumwe ku wa Mbere agasanga ari muzima, we ejo ku wa Kabiri yari yagarutse muri White House i Washington DC.

Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Whithe House, Karine Jean-Pierre, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Perezida Biden “akomeza gusuzumwa muri iki cyumweru ndetse no kugenzura ko yagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.”

Gusa Karine Jean-Pierre avuga ko kugeza ubu, Perezida Biden ataragaragaza ikimenyetso na kimwe kandi ko “abaganga bakurikiranira hafi uko ubuzima bw’umubiri we bumeze.”

Yakomeje avuga ko Perezida Biden azubahiriza amabwiriza yose yari yarashyizweho yo kwirinda iyi ndwara yigeze kuba icyorezo, “akazajya akuramo agapfukamunwa igihe ari ahantu ha wenyine.”

Perezida Biden yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa kuri uyu wa Kabiri ubwo yageraga ahabereye umuhango yambikiyemo umudari wo hejuru cyane mu gisirikare cya America ,umupilote w’indege ya kajugujugu wo mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam wirengagije itegeko yari ahawe, akarokora bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa