skol
fortebet

Dore ingaruka mbi cyane zizakubaho niba ujya usinzira wasamye

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunda kuryama ariko bagasinzira basamye gusa abantu ntibamenye neza icyo bivuze ku buzima bwabo. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku cyo inzobere zivuga ku muntu ukunda gusinzira yasamye, inshuro nyinshi.

Sponsored Ad

Inzobere zivuga ko gusinzira wasamye Atari ibintu bikomeye cyane ku buzima bwawe gusa ngo ni ikimenyetso kiza kigaragaza ko ushobora kuba utari guhumeka neza muri iryo joro ndetsee bishimiye kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe.

Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umuntu wabaswe no gusinzira yasamye bishobora kumuviramo kurwara indwara mbi ku mubiri we harimo kurwara umuvuduko w’amaraso ndetse na diabetes mu gihe atabashije kwivuze ngo areke gusinzira yasamye.

Umuntu ukunda kuryama cyangwa gusinzira yasamye akenshi mu gitondo abyukana umunaniro udasanzwe kabone nubwo we yaba yizera ko ashobora kuba yasinziriye neza iryo joro. Ibyo rero bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu ndetse bishobora kumuviramo kurwara indwara zitandukanye.

Inzobere zivuga ko abana bakunda gusinzira basamye bahura ningaruka mbi mu buzima bwabo harimo kudakura neza uko bikwiriye, umunaniro ukabije, kunanurwa gucunga no gukontorora amarangamutima yabo, rimwe n’arimwe bahura no kurwara indwara zirimo amenyo.

Abantu benshi bakunda gusinzira basamye akenshi basohora amacandwe mu kanwa Kandi ubusanzwe ayo macandwe ni ingenzi ko aguma mu kanwa kuko afasha amenyo yawe gukomera. Mu gihe rero urara wasamye cyane bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe.

Ikindi gusinzira wasamye bishobora kudindiza gukura cyangwa gukomera kw’amagufwa yawe, cyane ku bana bakiri bato bakunda gusinzira basamye. Ikindi abantu baryama bagasinzira basamye ntibakunda guhumeka neza.

Mu gihe cyose ubwiwe cyangwa umenye ko ushobora kuba usinzira wasamye ihutire gushaka umuganga agufashe kumenya neza ikibazo ufite ndetse aguhe imiti ishobora kugufasha bityo wite ku buzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa