skol
fortebet

Gaza: Abaganga barokoye uruhinja rwari munda y’umudamu wahitanwe n’Igisasu

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa yatabawe n’abaganga bamuteruye mu nda ya nyina. Uwo munyepalestinakazi yari amaze kwicwa na bombe hamwe n’umugabo we n’umukobwa we mu gitero cya Isiraheli mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza.

Sponsored Ad


Aha, abantu 19 bahatakarije ubuzima mw’ijoro ryakeye, mu bitero byungikanyaga, nk’uko byavuzwe n’abayobozi bo mu rwego rw’ubuvuzi b’abanyepalestina.

Bavuze ko abapfuye, bahitanywe n’igisasu cyakubise amazu abiri, barimo abana 13 bo mu muryango umwe.

Uruhinja rupima ikilo kimwe n’amagarama magana ane, rwavutse nyina abazwe, rurimo kugenda rumera neza buhoro buhoro, nk’uko muganga, Mohammed Salama urimo kurwitaho yabitangaje.

Nyina w’umwana, Sabreen Al-Sakani, yari atwite inda y’ibyumweru 30 ni ukuvuga amezi arindwi n’igice.

Urwo ruhinja rwashyizwe mu gatanda kagenewe abana bavutse batagejeje igihe mu bitaro by’i Rafah, hamwe n’undi mwana. Ku gatuza ke hari akantu kanditseho amagambo agira ati: “Uruhinja rw’igitambo Sabreen Al-Sakani”.

Umwana muto w’umukobwa wa Sakani witwaga Malak, wahitanywe n’icyo gitero, yashakaga kwita murumuna we, Rouh. Iri ni ijambo ry’icyarabu risobanuye Roho mu Kinyarwanda. Ibi byavuzwe na se wabo Rami Al-Sheikh, wagize ati: “Aka kana Malak kari kishimiye ko karumuna kako kazaza kuri iyi si vuba”.

Muganga Salama, yavuze ko ako gahinja kazaguma mu bitaro ibyumweru hagati ya bitatu na bine. Yagize ati: “Nyuma yaho, tuzareba uko kasezererwa n’aho kazajya mu muryango, kwa nyina wabo cyangwa nyirasenge, nyirarume cyangwa se wabo cyangwa kwa sekuru. Ati: “Ibi ni ibintu bibabaje cyane. N’ubwo uyu mwana yabaho, ariko yavutse ari imfubyi”.

Abana 13 biciwe mu nzu ya kabiri, y’umuryango wa Abdel Aal, nk’uko abategetsi bo mu buvuzi b’abanyepalestina babivuze. Abagore babiri nabo, bahitanywe n’icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa