skol
fortebet

Imibare y’abahitanwe n’umutingito muri Maroc ikomeje kuzamuka cyane

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibare y’abahitanywe n’umutingito muri Maroc ikomeje kuzamuka, aho ubu yarenze ibihumbi bibiri ndetse uyu mubare urakomeza kwiyongera kuko hari Abandi barenga 2000 bakomeretse barimo abo bikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Umaze guhitana abaturage 2012 mu gihe abandi 2 059 bakomeretse barimo 1 404 barembye cyane.

Mu Ntara ya Al Haouz ni ho hamaze gupfa abantu benshi kuko bageze ku 1 293 mu gihe mu ya Taroudant ari 452.

Umwami Mohammed VI wa Maroc yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu cyose, anasaba ko ibikorwa by’ubutabazi bigezwa hose, ku buryo abagizweho ingaruka babona amahema, ibyo kurya n’ubundi bufasha.

Kuva uyu mutingito waba, abaturage basabwe kwirinda kujya mu nzu, ahubwo bakaguma hanze kugira ngo ibyago byo kuba bagwirwa n’inzu bibe bike.

Uyu mutingito wari ukomeye wari ku gipimo cya 6,8. Watangiye uhereye mu misozi miremire ya Atlas ku birometero 71 mu majyepfo ashira uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakesh –usanzwe ari umurage mpuzamahanga,ukaba usurwa cyane na ba mukerarugendo.

Niwo mutingito wa mbere wishe abantu benshi muri Maroc kuva uheruka muri Agadir wari ufite ibipimo bya 6.7 mu 1960, aho abarenga 12.000 bahatikiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa