skol
fortebet

Imiti igabanya ubukana bwa SIDA yahawe ingurube n’inkoko muri Uganda

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cya Uganda kigenzura ubuziranenge bw’imiti (NDA) cyemeye ko cyari kibizi ko imiti yo kugabanya ubukana bwa virusi ya VIH/HIV itera SIDA yakoreshwaga mu kubyibushya amatungo mu 2014 ariko nticyaburira abaturage.

Sponsored Ad

Amos Atumanya, umugenzuzi mukuru muri NDA, yabwiye inteko ishingamategeko ko icyo kigo cyari kibizi ko iyo miti yahabwaga ingurube n’inkoko mu kuvura ayo matungo.

Atumanya yavuze ko ku bantu, gufata ingano nto y’iyo miti mu biryo bishobora guteza ibyago.

Ariko kuva avuze ibyo, ikigo NDA cyagerageje kumvikanisha ko nta gikuba cyacitse.

Umuvugizi yavuze ko iyo haba hari ibyago ku buzima, icyo kigo cyari kuba cyaraburiye rubanda, kandi ko inshingano ya NDA ari ukugenzura ubuziranenge bw’imiti, ko atari ibiribwa cyangwa ibiryo by’amatungo.

Raporo ya vuba aha ya Kaminuza ya Makerere yasanze izirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’inkoko zasuzumwe, na 50% by’ingurube zasuzumwe, zari zifitemo udusigisigi tw’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, izwi nka ARVs.

Inyama zakoreweho ubushakashatsi zaguzwe ku masoko yo mu murwa mukuru Kampala, no mu mujyi wa Lira wo mu majyaruguru y’igihugu.

Mu nteko ishingamategeko, imbere y’akanama kiga kuri SIDA, Atumanya yavuze ko ikigo NDA cyakoze iperereza mu mwaka wa 2014 ku ikoreshwa rya ARVs mu bworozi bw’amatungo.

Ariko nubwo icyo kigo cyatangaje raporo, nticyasohoye itangazo ryo kuburira abaturage kubera ubwoba ko byari guhungabanya ibiribwa iki gihugu cyohereza mu mahanga "iyo tubikabiriza".

Yagize ati: "Rero twari turimo kugerageza kubona ubundi buryo twashoboraga gucyemura icyo kibazo".

Umwe mu babajijwe mu bushakashatsi bw’ishami ry’ubuzima ryo kuri Kaminuza ya Makerere, yavuze ko ingurube zahawe imiti ya ARVs "kugira ngo zikure byihuse kurushaho kandi zirusheho kubyibuha ndetse kugira ngo zigurishwe byihuse".

Ariko Atumanya yavuze ko ibi bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bantu bariye izo nyama, nyuma bakandura HIV.

Yagize ati: "Iyi miti ya ARVs ishobora kudakora kuri wowe.

"Mu gihe kiri imbere niba uyicyeneye, uzasanga iyi ARV idakora ku bantu bamwe".

Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 muri Uganda babana n’ubwandu bwa HIV.

Ya raporo y’ikigo NDA yo mu 2014 yasanze imiti ya ARVs ahanini ikoreshwa mu kuvura indwara y’ingurube izwi nka ’African swine fever’ (peste porcine), inazwi nka Ebola y’ingurube, kandi kugeza ubu ntifite umuti.

Iyo raporo yanagenzuye ibivugwa ko imiti ya ARVs yakoreshwaga mu kuvura indwara y’inkoko izwi nka ’Newcastle disease’.

Ariko nyuma yuko Atumanya avuze ayo magambo, umuvugizi wa NDA yashyigikiye icyemezo cy’icyo kigo, cyo kutamenyesha rubanda ibyo bagezeho mu bushakashatsi bukubiye muri iyo raporo.

Yagize ati: "NDA ifite inshingano yo kugenzura imiti, si [ukugenzura] ibiribwa cyangwa ibiryo by’amatungo.

"Habaye hari inkeke n’imwe ku buzima bw’abantu ijyanye n’imiti ikoreshwa, NDA izaba iya mbere mu kujya ku mugaragaro no kuburira abaturage nkuko dusanzwe tubikora.

"NDA ikomeje kuba maso kandi ishishikajwe no gutuma Abanya-Uganda bagera ku miti itekanye, ivura kandi ifite ireme".

Yongeyeho ko icyo kigo cyo kugenzura ubuziranenge bw’imiti cyakoze ibikorwa byinshi byo guhagarika ikoreshwa nabi ry’imiti, byatumye hari abantu benshi batabwa muri yombi, banakurikiranwa mu nkiko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa