skol
fortebet

Kenya: Ibivugwa ku ndwara y’amaso atukura yibasiye Umujyi wa Mombasa

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.

Sponsored Ad

Inkuru yatangajwe na Capital Fm iravuga ko ubwo burwayi, bwagaragaye cyane mu mijyi ya Mombasa na Kilifi.

Abaturage basabwe kwita ku isuku cyane bakaraba intoki, kwirinda gukora ku maso, no gutiririkanya ibikoresho.

Mu cyumweru gishize ubuyobozi muri Tanzania bwasabye abantu kwitwararika, nyuma yo kubarura abantu 869 banduye iyo ndwara mu kwezi kumwe, by’umwihariko mu mujyi w’ubucuruzi wa Dar es Salaam.

Ubwo burwayi bwitwa ‘conjunctivitis’, nanone buzwi nk’uburwayi bw’amaso atukura, bufata igice gishinzwe kurinda ijisho kikabyimba kikanaribwa cyane.

Ibimenyetso byayo ni ugutukura kw’amaso, kubyimba, kuzana amarira no kuryaryatwa. Hari n’abarwayi bagira ikibazo cyo gutakaza amatembabuzi y’ijisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa