skol
fortebet

Kenya: Umunyapolitiki uzwi yiyemeje kwigisha abaturage ’ kugira ibyishimo’ nyuma yo kubiminuzamo

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kiraitu Murungi, wamaze igihe kirekire ari umunyapolitiki muri Kenya ndetse wahoze ari guverineri w’akarere ka Meru, yatangaje kuri paji ye yo kuri Facebook ko yarangije amasomo ku byishimo yamaze umwaka umwe ku ishuri ryo muri Amerika ryigisha amasomo y’ibyishimo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 71 yanditse ati: "Ubu noneno mfite ibisabwa byose kugira ngo nyobore impinduramatwara y’ibyishimo mu gihugu cyambyaye."

Iryo shuri rikorera i New York, ritanga amasomo mu buryo bw’iyakure bwo ku rubuga rwa internet, ryashinzwe na Dr Tal Ben Shahar, mbere yaho wigishaga amasomo ku mitekereze n’imyitwarire byiza hamwe n’imitekerere n’imyitwarire ya kiyobozi kuri Kaminuza ya Harvard.

Murungi yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiga ayo masomo amaze gutsindwa amatora ku mwanya wa guverineri mu mwaka wa 2022 nyuma yo kumara imyaka 30 muri politiki, bikamutera guhangayika n’agahinda gakabije.

Yatangaje kuri Facebook ati: "Urugendo rwanjye nk’umunyamategeko n’umunyapolitiki rwangizeho ingaruka. Nari mpangayitse kandi mfite umutima uhagaze igihe kinini.

"Nta muntu n’umwe uba yishimye byuzuye. Mu buzima, buri muntu aba yishimye ndetse ababaye ariko uragerageza. Aho ndi [ngeze] ubu, ndishimye. Ndimo gutera intambwe nziza mu rugendo rwanjye rwerekeza ku byishimo."

Urubuga rwa internet rw’iryo shuri ry’ibyishimo, ryitwa Happiness Studies Academy, ruriho ko abitabira ayo masomo yaryo babona "ubumenyi n’ibyo kwifashisha mu ngiro byo kugera ku byishimo mu nzego zitandukanye, birimo nko ku muntu ku giti cye, mu mibanire ye n’abandi, mu rwego rw’ibigo, no ku rwego rw’igihugu".

Muri uyu mwaka, Murungi yatangije ikinyamakuru, cyitwa the Happiness Journal, gitangazwa na kompanyi ye, yitwa Happiness Resource Centre. Ni we muyobozi mukuru ushinzwe ibyishimo muri iyo kompanyi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa