skol
fortebet

Leta ya Uganda yatangaje ko abaturage bayo abasaga miliyoni 8 baburara

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Uganda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’abaturage miliyoni umunani bo muri iki gihugu bafite inzara ku buryo rimwe na rimwe barara batabonye ibyo kurya

Sponsored Ad

Aya makuru yatangajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi muri Uganda, Naro. Cyatangaje kandi ko iki kibazo cy’inzara cyibasiye cyane uduce twa Lango, Acholi, Karamoja ndetse na West Nile.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Ubuhinzi mu gace ka Ngetta, Dr. Laban Turyagyenda, yavuze ko abahinzi bato aribo bibasiwe cyane dore ko muri iki gihugu hafi 90% by’abagituye batunzwe n’ubuhinzi.

Ati “Twasanze muri Uganda byibuze 20% by’abahatuye bicwa n’inzara ariko noneho abandi barenga miliyoni umunani bahura n’ikibazo cy’inzara by’igihe kirekire bityo rero tugomba kwita cyane ku kongera agaciro n’umusaruro w’ibihingwa byacu.”

Mu minsi ishize bamwe mu bayobozi b’iki gihugu batangaje ko ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere biri mu byatumye abaturage ba Uganda bibasirwa n’inzara ikabije ndetse n’ubukene.

Ibi kandi byagaragarijwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari bitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nzeri 2023, aho Dr. Laban Turyagyenda yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko hari icyizere ko hazabaho impinduka.

Yavuze ko ubu intumbero yabo ari ugushaka ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu guhangana n’ibibazo byibasira abakora umwuga w’ubuhinzi ndetse n’abaturage muri rusange.

Ibitekerezo

  • Wenda bo barabyemera ko inzara ihari kandi Uganda inzwiho kugira ibiryo rwose ibaze iwacu noneho inzara inuma kandi leta ikabihakana ... ibirayi ubufu isukari ibishyimbo ... uwapfuye yarihuse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa