skol
fortebet

Liberia: Perezida ushaje yananiwe gusoza ijambo rye kubera intege nke z’umubiri

Yanditswe: Monday 22, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Liberia Joseph Boakai w’imyaka 79, yananiwe gusoza ijambo rye kubera intege z’umubiri,mu muhango wo kumurahiza.

Sponsored Ad

Ijambo rye ryageze ku munota wa 30, ururimi rwanga kuva mu kanwa, abo hafi ye baramurandata bamwinjirana mu kindi cyumba cy’ingoro y’inteko ishinga amategeko aho umuhango wo kurahira waberaga.

Uyu yagerageje kuvuga inshuro ebyiri biranga kugeza ubwo ahagaze burundu.

Amakuru aravuga ko ibi bushobora kuba byatewe n’ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi bwageze kuri 30C.

Icyakora Perezida Boakai yari yamaze kurahira muri uyu muhango wabereye mu nyubako ya Capitol y’inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Monrovia.

Perezida amaze kujyanwa,Visi Perezida Jeremiah Koung yahise aza akomeza kuganiriza abashyitsi,abajyana ku ifunguro.

Amakenga ku magara ya Boakai ni ikibazo cyagarukaga mu kwiyamamaza kwe, gusa yabwiye BBC ko afite amagara mazima kandi “imyaka ikwiye kuba umugisha kuri iki gihugu”.

Mbere y’uko ananirwa gukomeza ijambo rye, Boakai yagize ati: "Amatora yararangiye, ibyo kubogama bigomba gusimburwa no guteza imbere Liberia."

Yongeraho ati: “Naje kugarura icyizere cyacu”, avuga kandi ko azagarura agaciro mu nzego za leta n’amategeko akajya akubahirizwa.

Kugeza mu 2018 Boakai yari visi perezida muri guverinoma ya perezida Ellen Johnson Sirleaf wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Mu Ugushyingo mu matora aheruka Boakai yatsinze Weah amurusha amajwi arenga gato 20,000 gusa.

Akoze agahigo ko kuyobora Liberia akuze kurusha abamubanjirije bose. Ubuzima bwe kuba bwaba buzira umuze bishidikanwaho na benshi kubera imyaka ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa