skol
fortebet

Libiya:Abasenyewe n’Imyuzure bakomeje kubura amerekezo y’ubuzima

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Libiya abasenyewe n’imyuzure mu cyumweru gishize mu mujyi wa Derna uri mu burasirazuba bw’igihugu bari mu rungabangabo bibaza niba bakwiriye kuva aho bari batuye ubu badafie amazi yo gukoresha, cyangwa kuhava basuhuka bibasaba kunyura ku butaka butabyeho ibisasu bya mine byatembanywe n’imyuzure.

Sponsored Ad

Ababarirwa mu bihumbi barakekwa kuba barishwe n’amazi y’ingomero ebyiri zo mu gace kitwa Derna, zashwanyutse taliki 10 z’uku kwezi zitembana amazu atuwemo n’abantu mu gihe bari baryamye. Imirambo myinshi yatembanywe n’amazi ayiroha mu nyanja. Abagera ku 1000 bamaze gushyingurwa mu mva rusange nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Uturere twose tw’agace ka Derna twari dutuwe n’abagera ku 120000 twaratembanywe cyangwa turengerwa n’ibiziba bitewe n’iyi myuzure.

Itangazamakuru rya leta ryavuze ko amazu arenga 890 muri uyu mujyi yasenyutse. Umuyobozi w’uyu mujyi yatangaje ko abantu 20,000 bashobora kuba bahitanywe n’iyi myuzure.

Ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko abana bagera kuri 55 muri aka gace ka Derna bagize ibibazo kubera gukoresha amazi yahumanye.

Abatuye muri aka karere bari mu bwugamo bw’agateganyo mu nyubako z’amashuli cyangwa aho bacumbikiwe n’inshuti na bene wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa