skol
fortebet

Maroc: Barasiganwa n’igihe ngo batabare abarokotse umutingito

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Maroc irimo gusiganwa n’igihe ngo irokore abaheze munsi y’ibisigazwa by’ibyabasenyukiyeho kubera umutingito w’isi wo ku wa gatanu, mu gihe abashinzwe ubutabazi bwihuse barimo kugorwa no kugeza ubutabazi mu duce twa kure.

Sponsored Ad

Mu byaro bakomeje gucukura bakoresheje amaboko hamwe n’ibitiyo mu gushakisha abarokotse, mu gihe amatsinda y’ubutabazi arimo kugorwa no kuhageza imashini zabugenewe.

Ibyo bikoresho ubu bishobora kuba byanacyenerwa mu gutegura imva za bamwe mu babarirwa mu bihumbi bishwe n’uwo mutingito.

Umwe mu batuye mu cyaro yabwiye BBC ko abantu "nta kintu na kimwe basigaranye". Ati: "Abantu barashonje. Abana barashaka amazi. Bacyeneye ubufasha."

Umutingito wo ku wa gatanu, wa mbere wishe abantu benshi muri icyo gihugu mu myaka irenga 60 ishize, wakubitiye munsi y’itsinda ry’ibyaro biri mu misozi miremire mu majyepfo y’umujyi wa Marrakesh, wo mu burengerazuba bwa Maroc.

Leta ya Maroc yatangaje ko abantu nibura 2,122 bishwe n’uwo mutingito, naho abarenga 2,421 barakomereka, benshi bakomeretse bikomeye.

Uwo mutingito, wo ku gipimo cya 6.8, watumye inzu zihirima, uzibira imihanda ndetse utuma inzu zimwe zihengama, ibyo biba kugeza ku nkombe yo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Umujyi wa kera wa Marrakesh, ahantu habumbatiye amateka habungwabungwa nk’umurage w’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), warangiritse.

Ku wa gatandatu, Umwami wa Maroc Mohammed VI yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu.

Ingoro y’umwami yatangaje ko amatsinda yo kwita ku baturage yoherejwe, mu rwego rwo kongera ububiko bw’amaraso, amazi, ibiribwa, amahema n’ibiringiti.

Ariko iyo ngoro yemeye ko tumwe mu duce twashegeshwe cyane n’umutingito turi ahantu hitaruye cyane kuburyo bitashobotse kutugeraho mu masaha ya nyuma y’umutingito - igihe cy’ingenzi cyane kuri benshi bakomeretse.

Amabuye manini yaguye, yazibiye by’igice imihanda yari isanzwe imeze nabi yerekeza mu misozi miremire ya Atlas, ahari uduce twinshi bwashegeshwe bikomeye n’umutingito.

Inyubako nyinshi zahindutse amatongo mu mujyi muto wa Amizmiz, mu kibaya cyo mu misozi miremire iri ku ntera ya kilometero hafi 55 mu majyepfo ya Marrakesh.

Ibitaro byaho birimo ubusa ndetse bifatwa ko bidatekanye, ko abantu batabyinjiramo. Ahubwo abarwayi barimo kuvurirwa mu mahema mu mbuga y’ibitaro - ariko abaganga akazi kabarenze.

Umukozi w’umugabo wo ku bitaro, utifuje gutangazwa izina, yavuze ko imirango igera ku 100 yazanwe kuri ibi bitaro ku wa gatandatu.

Yagize ati: "Nari ndimo kurira kuko hari hari abantu benshi cyane bapfuye, cyane cyane abana b’urubyiruko.

"Kuva umutingito waba sindasinzira. Nta n’umwe muri twe wari wasinzira."

’Twiteguye gutabara’

Ibikorwa by’amahanga byo gufasha mu butabazi byatangiye kwiyongera.

Ubwongereza bwavuze ko Maroc yemeye ubusabe bwabwo bwo kohereza amatsinda akora ubutabazi bwihuse, arimo nk’impuguke mu butabazi, itsinda ry’abaganga, imbwa zo gushakisha hamwe n’ibikoresho.

Espagne na Qatar na byo byavuze ko byakiriye ubusabe bwa Maroc ndetse ko bigiye kohereza amatsinda yo gushakisha no gukora ubutabazi. Ku cyumweru, umunyamakuru wa BBC yabonye imbwa zo gushakisha za Espagne ziri mu cyaro cyo mu misozi miremire ya Atlas.

Ubufaransa bwavuze ko "bwiteguye" gufasha ariko ko butegereje ubusabe bwa Maroc. Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagize ati: "Ku isegonda basabaho iyi mfashanyo, izahita yoherezwa."

Amerika yavuze ko ifite "amatsinda yo gushakisha no gutabara yiteguye koherezwa... Twiteguye no gusohora amafaranga mu gihe gikwiye."

Turukiya, na yo yashegeshwe n’umutingito mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka wishe abantu 50,000, na yo yavuze ko yiteguye kohereza abakozi bo gukora ubutabazi, igihe yaba ibisabwe na Maroc.

Caroline Holt, wo mu muryango mpuzamahanga w’ubutabazi wa Croix-Rouge na Croissant-Rouge, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iminsi ibiri cyangwa itatu iri imbere izaba "ingenzi cyane mu gushakisha abaheze mu byasenyutse".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa