skol
fortebet

Naretse wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Fabien Neretse wari ufungiye mu Bubiligi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu, yaguye muri gereza yo muri icyo gihugu aho yari amaze imyaka itanu afungiye.

Sponsored Ad

Mu 2019 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko Neretse Fabien afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Amakuru yatanzwe n’umuryango we, avuga ko Neretse w’imyaka 76 yapfuye kuwa Kabiri tariki 9 Mata 2024 akagwa i Liège mu Bubiligi. Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata.

Neretse ni we muntu wa mbere wakatiwe n’inkiko zo mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Neretse yakurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri. Ibi byaha yabikoze hagati y’itariki 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa