skol
fortebet

Nyina wa Alexei Navalny yavuze ko abategetsi b’Uburusiya bari kumuhatira kumushyingura mu ibanga

Yanditswe: Friday 23, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyina wa Alexei Navalny yatangaje ko yeretswe umurambo w’uyu muhungu we, ariko ko abategetsi b’Uburusiya barimo kumuhatira kwemera kumuhamba “mu ibanga”.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwa video, Lyudmila Navalnaya yavuze ko yajyanywe mu buruhukiro bw’abapfuye aho yasinye ku cyemezo cy’uwapfuye.

Uwahoze ari umunyamabanga wa Alexei yavuze ko raporo y’abaganga yeretswe Lyudmila ivuga ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Umupfakazi wa Alexei Navalny we yavuze ko yishwe n’abategetsi b’Uburusiya.

Lyudmila Navalnaya yavuze ko itegeko ritegeka abategetsi gutanga umurambo w’umuhungu we, ariko ko arimo “guterwa ubwoba” mu gihe banze kubikora.

Yavuze ko abategetsi barimo gutegura uko umuhungu we azashyingurwa, ahantu, igihe, n’uburyo bizakorwa.

Yagize ati: “Barashaka kunjyana hafi y’irimbi ku rindi rishya bakambwira ngo ‘aha niho hahambye umuhungu wawe.’”

Mu minsi itandatu ishize, uyu mugore yagiye mu majyaruguru y’Uburusiya mu mujyi wa Salekhard akimenya ko umuhungu we yapfiriye muri gereza iri hafi aho.

Mbere Lyudmila yari yangiwe kubona umurambo wa Alexei, kuwa kabiri yinginze Perezida Vladimir Putin ubwe ngo amwemerere kumushyingura.

Mu byo yatangaje kuwa kane, Lyudmila Navalnaya yavuze ko ariho aterwa ubwoba n’abategetsi.

Ati: “Bandeba mu maso, bavuze ko niba ntemeye ko ahambwa mu ibanga, hari icyo bazakorera umurambo w’umuhungu wanjye.”

Yavuze ko yabwiwe n’abakoze isuzuma ku murambo ngo: “Igihe ntabwo kiri mu ruhande rwawe, umurambo urimo kubora.”

Lyudmila Navalnaya wavugiraga kuri YouTube channel y’uriya muhungu we, yarangije ijambo rye asaba ko ahabwa umurambo we.

Ntacyo abategetsi mu Burusiya bahise bavuga kuri ibi.

Ku rundi ruhande, kuwa kane Perezida Joe Biden wa Amerika yahuye na Yulia umupfakazi wa Navalny hamwe n’umukobwa wabo Dasha Navalnaya i San Francisco.

“Perezida yavuze uburyo yemera ubutwari budasanzwe bwa Alexei Navalny n’umurage we mu kurwanya ruswa no guharanira Uburusiya bwisanzuye kandi burimo demokarasi”, ni ibivugwa n’itangazo ry’ibiro White House bya Biden, ryongeraho ko Amerika irimo gutegura gutangaza ibihano bishya ku Burusiya.

Navalny yaguye muri gereza tariki 16 z’uku kwezi kwa Gashyantare. Abakuriye gereza bavuze ko yafashwe n’uburwayi nyuma yo “kugendagenda” n’amaguru.

Ariko Yulia Navalnaya yavuze ko yishwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Putin ndetse avuga ko nawe azakomeza ibikorwa by’umugabo we.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, byahakanye ibyo birego, bivuga ko uburyo Uburengerazuba bwasubije kuri uru rupfu “bwuzuye amarangamutima”.

Muri Kanama(8) 2020, Navalny utaravugaga rumwe n’ubutegetsi yarozwe n’ikipe ishobora kuba ari iy’abicanyi b’inzego z’ibanga rw’Uburusiya hakoreshejwe uburozi bwa Novichok.

Yatwawe n’indege ajya kuvurirwa mu Budage, yarakize asubira mu Burusiya muri Mutarama(1) 2021, nyuma aza gufatwa arimo kwigaragambya arafungwa kugeza mu cyumweru gishize aguye muri gereza.

Ibikorwa byo kugerageza kunamira urupfu rwe byahagaritswe bikomeye n’abategetsi b’Uburusiya, aho ahantu hari ibirango rusange abantu babuzwaga kuhahurira kandi abandi amagana bafashwe bagafungwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa