skol
fortebet

Pasiteri w’umunyarwanda yishwe n’amagini yari agiye kwirukana mu rugo rw’umugore

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pasiteri Daniel Naheirwe wo mu itorero rya Pantekote bivugwa ko ari uwo mu Rwanda, yaguye mu rugo rw’umuturage witwa Jesca Kyohairwe nyuma yo kujyayo agiye kwirukana amagini yari muri urwo rugo.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Nakasongola hatangijwe iperereza ku rupfu rwa Pasiteri Daniel w’imyaka 40 wari usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote mu gihugu cya Uganda nyuma yo kujyayo agiye kwirukana amagini.

Pasiteri Daniel yaguye mu rugo rwa Jessca Kyohairwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu mudugudu wa Wanjuki. Amakuru avuga ko uyu mupasiteri yapfuye ubwo yari amaze gusenga hanyuma agatangira gutwika ibikoresho byari biri mu nzu ya Jesca byavugwaga ko ariyo ndiri y’amagini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa