skol
fortebet

RDC: Umunyamakuru uzwi cyane yafunguwe avuga akaga yahuye nako muri gereza

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Stanis Bujakera umunyamakuru wo muri DR Congo warekuwe kuwa kabiri nyuma yo gukatirwa amezi atandatu y’igifungo angana n’igihe yari amazemo yasohoye ibaruwa aho avuga ku ifungwa rye n’uko muri gereza byari byifashe.

Sponsored Ad

Bujakera ahamya ko ari “umwere” ku byaha yahamijwe, mu kiganiro yahaye Radio RFI yavuze ko yafunzwe hagamijwe guhisha ukuri ku rupfu rw’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi Cherubin Okende.

Kuwa mbere, urukiko rwahamije Bujakera ibyaha birimo inyandiko mpimbano no gukwiza ibihuha bishingiye ku nkuru yasohotse muri Jeune Afrique yavugaga ko inzego z’iperereza zifite ibyo zabazwa ku rupfu rwa Cherubin Okende.

Mu gushyingura Okende kuwa gatatu i Kinshasa – amezi umunani nyuma y’urupfu rwe – umuryango we wavuze ko udashidikanya ko yishwe arasiwe mu modoka ye, mu gihe mu minsi micye ishize ubugenzacyaha bwa Congo bwavuze ko Okende ashobora kuba yariyahuye.

Mu ibaruwa yatangaje uyu munsi, Bujakera yibanze ku gushimira abahagurutse bose bagaharanira ko arekurwa, abanyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, ambasade z’ibihugu by’iburengerazuba muri Congo, ndetse ashimira n’umuryango we.

‘Icyumba kibanziriza urupfu’

Bujakera yagereranyije gereza nkuru ya Makala y’i Kinshasa yari afungiyemo “n’icyumba kibanziriza urupfu”, avuga ko yubakiwe gufungirwamo abantu 1,500 ariko “uyu munsi irimo abarenga 14,000” bafunzwe “mu buryo bubi cyane”.

Mu kwerekana ibibazo by’imfungwa yasize, Bujakera yavuze ko ashaka “kugaruka kuri Damas Ngoy Nkungu”, yemeza ko ari we mfungwa imaze igihe kinini muri iyo gereza. Ati: “Yujuje imyaka 21 nta rubanza”.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibyo Bujakera kuri dosiye ya Nkungu yavuze.

Bujakera yavuze ko amezi atandatu ashize afunze ari cyo “kigeragezo gikomeye kurusha ibindi mu kubaho kwanjye”, gusa ko “urugamba rwo kwisubiza icyubahiro cyanjye ntiruri hafi kurangira”.

Uyu munyamakuru avuga ko atekereza cyane ku banyamakuru bandi ku isi “baburabuzwa, bafungwa, cyangwa bicwa kubera gukora umwuga wabo.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa