Reba ibihugu byamunzwe na ruswa cyane kurusha ibindi muri Afurika [URUTONDE]
Yanditswe: Friday 09, Feb 2024
Ruswa ni kanseri imunga ubunyangamugayo bw’abayobozi, ikabuza iterambere, ikica icyizere cy’inzego, kandi ikabangamira iterambere ry’ubukungu.
Kubera ko ruswa itangwa mu buryo butandukanye ku isi, ibihugu bimwe na bimwe bihangana nayo mu buryo butandukanye ariko hari aho yanze gucika burundu.
Umuryango umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa,Transparency International, buri mwaka usuzuma kandi ugashyira hanze urutonde rw’uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa mu nzego za Leta.
Urutonde rwakozwe rwa Corruption Perceptions Index (CPI),kuva muri Gicurasi 2022-muri Mata 2023 rwagaragaje uko ibihugu bihagaze mu kurya ruswa.Rwakozwe mu bihugu 180 ku isi.
Mu bihugu biza imbere mu kurangwamo ruswa harimo Syria, South Sudan na Venezuela bifite amanota make cyane.
Ibihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa harimo Denmark, Finland, New Zealand, Norway, Singapore na Sweden.
Muri Afurika,ibihugu byo mu majyaruguru byateye imbere mu kurwanya ruswa ariko ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara yarabimunze cyane.
IBIHUGU BYAMUNZWE NA RUSWA KU ISI
IBIHUGU BYAMUNZWE NA RUSWA KURUSHA IBINDI MURI AFURIKA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *