skol
fortebet

Umugore wa Perezida wa Ukraine ngo akumbuye cyane umugabo we batakibana

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyihariye, umugore w’umukuru w’igihugu cya Ukraine Olena Zelenska yabwiye BBC urukumbuzi intambara iteye ku muryango we.

Sponsored Ad

Ati: "Ibi bishobora kuba ari ukwikunda, ariko nkeneye kongera kubona umugabo wanjye, atari ukumwumva gusa”.

Aravuga kandi uburyo umuryango we n’umuryango we nta kanya ko kwicara hamwe ufite.

Yongeraho ati: "Ariko turihangana, turihagararaho haba mu byiyumvo no ku mubiri. Kandi nizeye ko tuzabibonera umuti hamwe”.

Ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine muri Gashyantare 2022, Olena Zelenska yamaze amezi mu bwihisho ahantu hatazwi ari kumwe n’abana be.

Amaze kuva mu bwihisho mu mwaka ushize, intambara yatumye uyu wahoze ari umwanditsi w’amafilime amenyekana, kuva icyo gihe akaba agenda azengurukaisi abonana n’abategetsi akanavuga amagambo.

Olena Zelenska yabwiye BBC ati: "Ntitubana n’umugabo wanjye, umuryango waratatanye.

“Tubona akanya gato ko kubonana ariko atari kenshi nk’uko tubyifuza. Umuhungu wanjye akumbura se”.

Hagati aho, avuga ko iyi ntambara iteye ubwoba abana be kubera batabona amaherezo yayo.

Ati"Ndababara kubona abana banjye nta kintu na kimwe bateganya. Ku myaka nk’iyi, mikeya. Umukobwa wanjye afite imyaka 19. Bifuza gutembera, kubona ibyiyumvo n’ibyifuzo bishya. Umukobwa wanjye ntabona ayo mahirwe.

"Uhura n’inzitizi ku byo wifuza bijyanye n’igihe, zibaho kandi tugerageza kuzibamo mu buryo ubu cyangwa buriya”.

Uyu mugore yashimangiye ko umugabo we afite imbaraga kandi ko afite inyota yo kurwana iyi ntambara n’Uburusiya akayitsinda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa