skol
fortebet

Umugore yabyariye muri gare benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Nigeria yabyariye muri gare bategeramo imodoka mu mujyi wa Lagos, ibyateye umunezero abantu benshi bari bakoraniye aho.

Sponsored Ad

Uyu mugore utavuzwe izina yari ategereje gufata imodoka muri gare y’ahitwa Onipanu ubwo yafatwaga n’ibise bitunguranye, nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubutabazi.

Abagore bacururiza mw’isoko bahise bamufasha bamutwara ahantu hatekanye, maze abatabazi bihutira kuhagera.

Abashinzwe ubutabazi bavuze ko yabyaye umwana w’umuhungu “ufite amagara mazima”.

Uyu mugore n’umwana we bahise banyarukanwa ku bitaro nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubutabazi, Lagos State Emergency Management Agency (LAMESA).

Nta yandi makuru arambuye kuri bo arasohoka, ariko abanya-Nigeria ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika ubutumwa bwo gukeza uyu mubyeyi –banatanga amazina uyu mwana yahabwa.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook, Sunday Ogunsola, avuga ko uyu mwana akwiye kwitwa Abiona, izina ry’ururimi rw’ikiyoruba risobanura ngo “yavukiye ku rugendo”.

Iri zina ryerekana ko uyu mwana ari nk’umushakashatsi, yiteguye kumara ubuzima bwe bwose mu bushakashatsi.

Undi muntu kuri Facebook yanditse ubutumwa avuga ko uyu mugore yazigamye amafaranga yari gutanga mu bitaro abyarira muri gare.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa