skol
fortebet

Umugore yapfuye abaturanyi be bihimura ku mukunzi we baramwica

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi i Nyakach, mu Ntara ya Kisumu,muri Kenya, iri gukora iperereza ku byabaye aho basanze umugore yapfiriye mu nzu ye hanyuma umukunzi we yicwa n’agatsiko k’abantu bari barakaye.

Sponsored Ad

Raporo y’abapolisi yabonywe na Citizen Digital dukesha iyi nkuru ivuga ko Brigid Amondi Ochieng, umwarimu w’imyaka 35 wo ku ishuri ryisumbuye rya Obwolo, yabonetse yapfuye ahitwa Oboch ku wa mbere.

Umukunzi we, Job Osogo Otieno, babanaga mu nzu, nyuma yakubiswe bikomeye n’agatsiko k’abaturanyi mbere yo kujyanwa mu bitaro bya Nyabondo Mission Hospital.

Nyuma yimuriwe mu bitaro bya Jaramogi Odinga Oginga Teaching and Referral Hospital (JOOTRH) ari naho yapfiriye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri ari mu ishami rishinzwe kuvura indembe (ICU).

Imirambo y’abo bantu bombi bapfuye yajyanwe mu buruhikiro.

Ntabwo havuzwe niba uyu mugabo yaba yagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa