skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida Museveni yahishuye ko yatandukanye n’umugabo we

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wa Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, Diana Museveni Kyaremera, yashyize ahagaragara ibijyanye no gutandukana n’umugabo we w’umucuruzi Geoffrey Kantu.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, Diana yavuze mu magambo magufi ko ubutane bwabo bwabaye ku mugaragaro mu 2022.

Yanditse ati: “Nagerageje kugira ibanga gatanya yanjye ku bw’abana banjye.

Icyakora, ndumva ari ngombwa kubisobanura ubu. N’umutima uremereye ndashaka kubabwira byose ku byerekeye gutanya yanjye… Nkuko mwese mubizi, gutandukana nikintu kigoye, cyane cyane mu gihe harimo abana.

Ndasaba rubanda kunsengera n’umuryango wanjye mugihe tuva muri iki gihe kitoroshye kandi no kuzubaha ubuzima bwanjye bwite. ”

Mu 2022, Diana yasabye NIRA kureka ku mugaragaro gukoresha izina ry’umugabo we, “Kantu”.

Kuwa 29 Nzeri 2022, itangazo ryasohotse mu kinyamakuru cya Uganda, Diana yavuze ko guhera icyo gihe, yifuza kwitwa Diana Museveni Kyaremera.

Diana, ni we mwana w’umuhererezi wa Museveni kandi yashyingiranywe na Kantu ku ya 24 Nyakanga 2004.

Bafitanye abana batatu (umukobwa umwe n’abahungu babiri).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa