skol
fortebet

Umurambo wa Navalny ’ugiye kugumanwa ibyumweru bibiri’

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko umuryango wa Alexei Navalny, uyu wanengaga Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin akaza gupfira muri gereza mu cyumweru gishize muri icyo gihugu, wabwiwe ko uzamara ibyumweru bibiri utarahabwa umurambo we.

Sponsored Ad

Uhagarariye Navalny yavuze ko nyina yamenyeshejwe ko uwo murambo wagumanywe kugira ngo ukorerwe "isesengura rijyanye n’ibinyabutabire".

Abategetsi bo mu Burusiya ntibaremeza aho uwo murambo uherereye, mu gihe umuhate wo kumenya aho uri wakomeje gukomwa mu nkokora.

Umugore w’uwo wahoze ari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya yabashinje guhisha umurambo we.

Mu butumwa bwa videwo ku wa mbere, aho yasezeranyije ko azakomeza umurimo w’umugabo we wo kurwanirira ko habaho "Uburusiya bwisanzuye", Yulia Navalnaya yashinje nta guca ku ruhande Perezida Putin kwica umugabo we.

Yanavuze ko umurambo we wagumanywe kugira ngo uzatangwe ari uko ibimenyetso by’uburozi bw’ikinyabutabire cya Novichok byamaze kuwuvaho.

Ijwi rye rinyuzamo rigatitira kubera ikiniga n’uburakari, Navalnaya yasabye abareba iyo videwo kwifatanya na we mu "kugaragaza uburakari bwinshi n’urwango ku batinyutse kwica ejo hazaza hacu".

Urupfu rwa Navalny muri gereza rwatangajwe ku wa gatanu. Abategetsi ba gereza yari afungiyemo ukwa wenyine muri Siberia, bavuze ko atongeye na rimwe kugarura ubwenge nyuma yuko yikubise hasi amaze kugenda n’amaguru.

Inkuru y’urupfu rwe ikimenyekana, nyina n’umunyamategeko bagiye kuri iyo gereza yitaruye.

Amagerageza yo kubona umurambo we yakomeje gukomwa mu nkokora n’abategetsi ba gereza bashinzwe uburuhukiro bw’imirambo hamwe n’abategetsi bo muri ako gace.

Ku wa mbere, ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, byavuze ko iperereza ku rupfu rwa Navalny rikomeje kandi ko "nta bisubizo" biraboneka kugeza ubu.

Nyuma, Kira Yarmysh, wari umuvugizi wa Navalny, yavuze ko abakora iperereza babwiye nyina wa Navalny, Lyudmila, ko batazatanga umurambo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe barimo gukora "isesengura rijyanye n’ibinyabutabire".

Mu butumwa bwe bwa videwo, Navalnaya yemeje ko abategetsi barimo gutegereza kugira ngo ikinyabutabire cya Novichok gishire ku murambo wa Navalny.

Navalny, wari umaze imyaka icumi ari we ukomeye cyane mu batavuga rumwe na Putin, yari ari mu gifungo cy’imyaka 19 ku birego benshi babona ko byari bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yari asanzwe yaramaze gukatirwa imyaka icyenda ku kurenga ku byari bikubiye mu irekurwa rye ngo arangize igifungo gisigaye ari hanze ya gereza, gukora uburiganya no gusuzugura urukiko.

Abategetsi bo mu burengerazuba bw’isi begetse nta guca ku ruhande urupfu rwa Navalny kuri Perezida Putin.

Ku wa mbere, ubwo Perezida w’Amerika Joe Biden yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru, yagize ati: "Ikiriho ni: Putin ni we wamwishe, yaba yarabitegetse cyangwa niba ari we wamwishe kubera ibijyanye n’aho yashyize uriya mugabo."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa