skol
fortebet

Umusirikare wa Ukraine yagaragaje akaga gakomeye yahuye nako nyuma yo gufungwa n’Abarusiya [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wa Ukraine yashyize hanze amafoto ateye ubwoba amugaragaza mbere na nyuma yo gufungwa n’Uburusiya aho yicishijwe inzara mu gihe cy’amezi 20 afashwe.

Sponsored Ad

Volodymyr Tsema-Bursov, ufite imyaka 41,ntiwamumenya ugendeye ku mafoto yafashwe mbere kuko amafoto yafotowe muri Mutarama ubwo yarekurwaga agaragara yarishwe n’inzara bikomeye.

Volodymyr ufite uburebure bwa metero 1.91, yatakaje hafi kimwe cya kabiri cy’ibiro by’umubiri we, ubu apima ibiro 57 gusa (yapimaga ibiro 125).

Ubu arimo kuvurwa ku bibazo byinshi by’ubuzima yatewe n’inzara.

Volodymyr yabarizwaga muri Burigade ya 56 yo muri Ukraine ubwo yafatwaga ku ya 12 Mata 2022.

Yabanje gukora nk’umucuranzi i Mariupo no mu mato atandukanye hanyuma yinjira muri orchestre ya brigade mu 2020.

Yafashwe n’ingabo z’Uburusiya ubwo zateraga uruganda rwa Ilyich steel, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza.

Volodymyr yafungiwe mu karere ka Luhansk kigaruriwe n’Uburusiya kandi bivugwa ko yakorewe iyicarubozo.

Bikekwa ko Abarusiya bakubise kandi bahohotera imfungwa za Ukraine kandi igihe Volodymyr yarekurwaga yari mu rujijo ku buryo atigeze amenya ko yagarutse muri Ukraine.

Volodymyr yagize ati: "Ubu ndimo kuvurirwa muri kimwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Poltava. Ubuzima bwanjye bumeze nabi cyane kuruta uko nabitekerezaga.

Yavuze ko yarwaye indwara zirimo izitwa:gastritis,gastroesophageal reflux disease (GERD) ziterwa n’imirire mibi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa