skol
fortebet

Umwami Charles III yagiye mu bitaro kubera indwara ikomeye

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yajyanwe mu bitaro biherereye mu Mujyi wa London aho ari guhabwa ubuvuzi bwa kanseri ya prostate.

Sponsored Ad

Uyu mwami ajyanywe mu bitaro asangayo umukazana we Kate umaze igihe abazwe.

Umwami Charles w’imyaka 75 yageze ku bitaro aherekejwe n’umwamikazi Camilla.

Uyu munyacyubahiro yavuriwe mu bitaro byigenga bya London, aho Catherine, Umwamikazi wa Wales yabagiwe mu cyumweru gishize.

Byavugwaga ko Umwami yasuye umukazana we mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mbere yo kwivuza.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Umwami Charles azamara mu bitaro.

Umwamikazi Camilla yagaragaye ari kumwe n’umwami ageze mu bitaro i Marylebone mu mujyi wa London rwagati.

Umwami Charles yashyize ahagaragara ikibazo cy’ubuzima bwe mu rwego rwo koherereza ubutumwa abandi bagabo kugira ngo bisuzumishe kanseri ya prostate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa