Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yajyanwe mu bitaro biherereye mu Mujyi wa London aho ari guhabwa ubuvuzi bwa kanseri ya prostate.
Uyu mwami ajyanywe mu bitaro asangayo umukazana we Kate umaze igihe abazwe.
Umwami Charles w’imyaka 75 yageze ku bitaro aherekejwe n’umwamikazi Camilla.
Uyu munyacyubahiro yavuriwe mu bitaro byigenga bya London, aho Catherine, Umwamikazi wa Wales yabagiwe mu cyumweru gishize.
Byavugwaga ko Umwami yasuye umukazana we mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mbere yo kwivuza.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Umwami Charles azamara mu bitaro.
Umwamikazi Camilla yagaragaye ari kumwe n’umwami ageze mu bitaro i Marylebone mu mujyi wa London rwagati.
Umwami Charles yashyize ahagaragara ikibazo cy’ubuzima bwe mu rwego rwo koherereza ubutumwa abandi bagabo kugira ngo bisuzumishe kanseri ya prostate.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *