skol
fortebet

Umwami Charles III yasanganwe indwara ikomeye

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwami w’u Bwongereza, Charles III yasanganywe kanseri. Ni indwara yatahuwe ubwo uyu muyobozi yabagwaga prostate yari yagize ikibazo cyo kubyimba.

Sponsored Ad

Amakuru yashyizwe hanze avuga ko Umwami Charles III yabazwe prostate ndetse aroroherwa, ava mu bitaro. Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe amakuru mashya ko yasanganywe kanseri.

Ku wa mbere ingoro yatangaje ko Umwami yatangiye "kuvurwa mu buryo bwa buri gihe" ndetse ingoro yavuze ko azasubika inshingano ze muri rubanda muri icyo gihe cyo kuvurwa.

Yongeyeho ko Umwami, w’imyaka 75, "akomeje kurangwa n’icyizere mu buryo bwuzuye ku kuvurwa kwe kandi afite amashyushyu yo gusubira byuzuye mu nshingano ze muri rubanda mu gihe cya vuba gishoboka."

Nta yandi makuru arimo gutangwa ku kigero iyo kanseri igezeho cyangwa ku mivurirwe yayo.

Charles yamenyesheje ubwe abahungu be indwara yasanzwemo ndetse Igikomangoma cya Wales, Igikomangoma William, yavuzwe ko avugana mu buryo buhoraho na se.

Igikomangoma cya Sussex, Igikomangoma Harry, uba muri Amerika, yavuganye na se ndetse mu minsi iri imbere azajya mu Bwongereza kumureba.

Mu mpera za Mutarama mu 2024 nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, yatangaje ko Umwami Charles III yashyizwe mu bitaro ngo ahabwe ubuvuzi bwa prostate ye yabyimbye.

Nubwo azaba ahagaritse ibikorwa bye muri rubanda, Umwami azakomeza umwanya we ahabwa n’itegekonshinga wo kuba umukuru wa leta, harimo nk’ibijyanye n’inyandiko no gukora inama zihariye.

Byumvikana ko inama ziba muri buri cyumweru agirana na Minisitiri w’intebe Rishi Sunak zizakomeza kandi ko zizajya ziba bari kumwe imbona nkubone, keretse abaganga nibamugira inama yo kugabanya uko guhura.

Nta buryo buteganyijwe mu itegekonshinga bujyanye n’igihe umukuru wa leta adashoboye gukora inshingano ze z’ubutegetsi - muri icyo gihe "abajyanama ba leta" bashobora gushyirwaho ngo babe barimo gukorera umwami.

Kuri ubu, abo barimo Umwamikazi Camilla, Igikomangoma William, Igikomangomakazi, n’Igikomangoma Edward. Igikomangoma Harry n’Igikomangoma cya York ntibakiyambazwa kuko ari ab’ibwami batari mu nshingano za cyami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa