skol
fortebet

Abanyeshuri benshi bahanutse kuri etaje ya 4 bikubita hasi 7 muri bo barapfa

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikigo cya Bolivia gishinzwe iperereza gikomeje gucukumbura icyateye urupfu rw’abanyeshuri 7 bo muri kaminuza ya Public University of El Alto (UPEA) muri iki gihugu,basunikanye ku ruzitiro rushyirwa ku magorofa [metal railing] mu nyubako ndende bigatuma bamwe bahanuka.

Sponsored Ad

Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kabiri,abandi banyeshuri 5 bakomeretse cyane nyuma yo guhanuka.

Iyi kaminuza yo mu mujyi wa La Paz yabaye iya mbere mu gutangaza iby’urupfu rw’aba banyeshuri rwatunguranye mu itangazo yashyize hanze.

Yagize iti ”Tubabajwe no gutanza inkuru y’akababaro y’urupfu rw’abanyeshuri 7 bazize impanuka kuri Public University of El Alto kuri uyu wa kabiri Werurwe.”

Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje aba banyeshuri bari kubyiganira kuri uru ruzitiro rwaje kuvunika abari barwegereye bose bahanuka hasi aribyo byatumye bamwe muri aba bapfa.

Abanyeshuri bamwe bagerageje gukurura bagenzi babo ariko igikundi cya benshi bari hafi y’uruzitiro bahanutse bikubita hasi.

Reuters yavuze ko aba banyeshuri bigaga ishami ry’ubukungu muri iyi kaminuza,bari bavuye mu nama yatumye bamwe muri bo bagira uburakari ari nabwo bwatumye basunikanira muri koridori yo kuri uru ruzitiro ruravunika barahanuka.

Bikimara kuba,Minisitiri w’intebe, Carlos Eduardo Del Castillo,yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri 5 bamaze gupfa abandi 3 bararembye cyane.Nategetse umukuru wa Polisi, Jhonny Aguilera,kugira ngo ajye aho byabereye aduhe amakuru yose.”

Umuyobozi mu gipolisi, Colonel Jhonny Aguilera yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri benshi muri iyi kaminuza bahungabanye yongeraho ko hatangiye gukorwa iperereza kuri iyi mpanuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa