skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Ibyishimo byarenze abakunzi b’agasembuye baraye ijoro bategereje kwica icyaka nyuma yo gukomorerwa

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Imirongo miremire yabonetse imbere y’inzu zicuruza inzoga muri Afurika y’epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nyuma y’amezi abiri ubu bucuruzi bubujijwe.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe amashusho y’abantu benshi bishimira, bakoma amashyi abandi baririmba ubwo aba mbere bariho basohoka bamaze kugura inzoga.

Hari bamwe bavuga ko bageze ku mirongo mu gicuku ngo bagure mbere.

Vumani Mkhize umunyamakuru wa BBC muri Afurika y’Epfo yagaragaje amwe mu mafoto mu mujyi wa Johannesburg.

Avuga ko ku mirongo imbere y’inzu zicuruza inzoga abantu baririmbaga mu byishimo.

Urugomo ruvuye ku businzi ni kimwe mu bibazo bikomeye muri Afurika y’Epfo – gucuruza inzoga byahagaritswe ngo byoroshye akazi ku bapolisi, n’ibitaro bibashe kwita ku barwaye coronavirus.

Imibare y’abandura Covid-19 biraboneka ko ikizamuka muri iki gihugu.

Mu koroshya ingamba, abantu bemerewe kugura inzoga bakajya kuzinywera mu ngo zabo, kandi bakazigura kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane gusa.

Mu minsi ishize,Perezida wa Afurika y’Epfo,Cyril Ramaphosa, yavuze ko icyorezo cya coronavirus muri iki gihugu kizarushaho kwiyongera.

Yavuze ibi mu gihe yatangazaga ibishya mu koroshya ingamba zahagaritse ubuzima busanzwe.

Nubwo bimeze gutyo, yavuze ko ingamba ziriho ubu zo guhagarika ubuzima busanzwe zidashobora guhoraho.

Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize hari izindi ngamba zafashwe zo koroshya.

Avuga ibi, yanatangaje ko mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kimwe kiri hafi ya Johannesburg habonetse abantu 164 banduye coronavirus.

Ibyorohejwe muri Afurika y’Epfo ni ibihe?

Umukwabu wa nijoro wavanyweho, izindi business nyinshi zemerewe gufungura, amashuri nayo azatangira nk’uko Bwana Ramaphosa yabivuze.

Ingingo itaravuzweho rumwe yo kubuza icuruzwa ry’inzoga nayo ubu yavanyweho ariko abantu bazajya bagura izo bajya kunywera mu ngo zabo gusa. Icuruzwa ry’itabi ryo riracyabujijwe.

Perezida Ramaphosa amaze igihe ku gitutu bamusaba koroshya ingamba zari zarafashwe ngo ubukungu bwongere bwisuganye.

Gusa, yaburiye abaturage ko imbere ari habi kurushaho.

Ati: "Tugomba kwitegura ko iyi mibare iziyongera kurushaho kandi vuba.

"Coronavirus muri Afurika y’Epfo igiye kwiyongera mbere y’uko ibintu byongera kuba byiza".

Byagenze bite mu kirombe cya Mponeng?

Mponeng nicyo kirombe cya zahabu kirekire kurusha ibindi mu bujyakuzimu ku isi.

Ubucukuzi muri iki kirombe bwahagaritswe nyuma y’uko habonetse abantu 164 banduye Covid-19.

Benshi mu bo bayisanzemo nta bimenyetso bagaragazaga.

Bose bashyizwe mu kato nk’uko kompanyi ifite iki kirombe, AngloGold Ashanti, ibivuga.

Afurika y’Epfo iri imbere muri Afurika mu kugira abafite ubwandu bwa Coronavirus benshi kuko ari 32 683, abamaze gupfa ni 683.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa