skol
fortebet

Burundi: Abantu 4 barafunzwe bazira kunanirwa kwishyura Hoteli baherewemo akato ka Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

Abarundi bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe bafungiwe mu kasho k’ahitwa Kobero mu ntara ya Muyinga guhera kuri uyu wa mbere.bazira kunanirwa kwishyura Hoteli yabacumbikiye ubwo bari mu kato ka Coronavirus.

Sponsored Ad

Aba bantu batawe muri yombi na polisi inyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura hoteri bari bamazemo imisi 14 bashyizwemo mu katonyuma y’aho bari bavuye hanze y’igihugu.

Aba bantu barimo 3 baturuka mu muryango umwe bakuriwe n’umusaza w’imyaka 66,umugore we w’imyaka 57 n’umuhungu wabo w’imyaka 38.Uwa kane n’umugabo w’imyaka 37.

Nkuko ijwi ry’Amerika ribitangaza,aba bantu 3 bo mu muryango umwe bajyanwe muri iyi hoteli mu kato ubwo bari bavuye muri Kenya gushyira umuntu wabo wari watabarutse.

Aba bantu bavuze ko bageze ku mupaka batazi ingamba Leta yafashe zo kujyana abantu baturutse hanze mu kato kandi bakakirihira ariyo mpamvu bananiwe kwishyura iyi Hoteli bajyanwa gufungirwa I Muyinga.

Ushinzwe umutekano muri aka gace [chef de poste]yabwiye aba bantu ko batazemererwa gusubira mu miryango yabo batarishye ibihumbi 560 by’amafaranga y’u Burundi bakoresheje.

Buri muntu wese arishyuzwa ibihumbi 140 by’amarundi kuko ku munsi icyumba kirihwa ibihumbi 10 FBU.Aba bantu bafungiwe mu kumba kamwe ka metero 1 kuri 2 karimo n’ubwiherero.

Umwe mu bagize umuryango w’aba bantu yavuze ko banze ko babagemurira ndetse ngo n’uwabigerageje banze ko abashyikiriza ibyo kurya.

Aba bantu barasaba Leta ko yabarekura kuko ngo nta yandi mafaranga bari basigaranye uretse itike yo kubageza mu Burundi bavuye Kenya.

Kuri uyu wa Mbere nibwo aba bantu barangije iyi minsi 14 y’akato,basabwa amafaranga yo kwishyura barayabura niko guhita bajyanwa muri gereza.

Leta y’Uburundi imaze igihe imenyesheje abinjira bose mu gihugu ko amafaranga ya hoteri no kwibeshaho mu gihe cy’iminsi 12 bazajya bamara mu kato basuzumwa Coronavirus aribo bazajya bayirihira.

Ibitekerezo

  • Iyo nibutse ko ndi umunyarwanda nshima Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa