skol
fortebet

Igikomangoma cy’Ububiligi cyanduriye Coronavirus mu birori cyitabiriye mu gihe cya Guma mu rugo

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

Igikomangoma cyo mu Bubiligi cyanduye coronavirus nyuma yo kwitabira ibirori mu gihe cy’ingamba za ’guma mu rugo’ muri Espagne, nkuko bitangazwa n’ubwami bw’Ububiligi.

Sponsored Ad

Ubwami bw’Ububiligi butangaza ko igikomangoma Joachim w’imyaka 28 y’amavuko, yakoreye urugendo muri Espagne agiye gukorayo imenyereza-mwuga (stage/internship) ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa gatanu.

Iminsi ibiri nyuma yaho, yagiye mu birori mu mujyi wa Córdoba mu majyepfo y’igihugu, mbere yuko asanganwa Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko iki gikomangoma, mwishywa w’Umwami Philippe w’Ububiligi, yari umwe mu bantu 27 bari bitabiriye ibyo birori.

Nkuko bikubiye mu mategeko agenga ’guma mu rugo’ muri uwo mujyi wa Córdoba, ibirori byitabiriwe n’abantu bangana gutya byaba byarenze ku mategeko kuko kugeza ubu hemewe guterana kw’abantu batarenze 15.

Polisi ya Espagne yatangiye iperereza kuri ibyo birori. Abo byagaragara ko barenze ku mategeko bashobora guhanishwa gucibwa amande agera ku bihumbi 10 by’ama-euro (ni arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda).

Bivugwa ko buri muntu wese witabiriye ibyo birori ubu ari mu kato.

’Urukundo n’umugore wo muri Espagne’

Igikomangoma Joachim, umuhungu muto cyane mu b’igikomangomakazi Astrid akaba ari no ku mwanya wa 10 ku bashobora kuba umwami w’Ububiligi, bivugwa ko afite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus.

Rafaela Valenzuela, uhagarariye leta ya Espagne aho i Córdoba, yamaganye ibyo birori avuga ko ababyitabiriye ari "abantu badashyira mu gaciro".

Yagize ati: "Ndumva ntunguwe kandi byandakaje. Igikorwa nk’iki cyabaye mu gihe mu gihugu turi mu cyunamo cyo kwibuka abantu benshi cyane bamaze gupfa".

Iby’ibyo birori byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru El Confidencial cyo muri Espagne, cyasubiyemo amagambo akubiye mu nyandiko y’abategetsi bo mu karere ka Andalusia, ariko nticyavuga izina ry’igikomangoma.

Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi nyuma byaje kwemeza ko igikomangoma Joachim yari muri Espagne, kandi ko ariho akiri.

Bizwi ko icyo gikomangoma kimaze igihe gikundana n’umugore wo muri Espagne, bitangazwa ko yitwa Victoria Ortiz.

Espagne iri mu bikorwa byo gushaka gusohoka mu bihe by’ingamba za ’guma mu rugo’ ziri mu zirimo amategeko akaze cyane ku mugabane w’Uburayi.

Ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa gatanu, Espagne yatangaje gahunda igizwe n’ibyiciro bine yo gutangira kudohora ingamba za ’guma mu rugo’ zatumye abana bari munsi y’imyaka 14 baguma mu ngo mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Iki gihugu cyatangaje ko ubu kiri kwinjira mu cyiciro cya kabiri kizatangira ku itariki ya mbere y’ukwa gatandatu kireba 70% by’abaturage ba Espagne. Imijyi minini ni yo izasigaramo amategeko akaze kurushaho.

Espagne ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abanduye n’abishwe na coronavirus ku isi.

Kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, Espagne yari ifite abarwayi 239,228 ba coronavirus n’impfu 27,125, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika yabigaragazaga.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa