Kigali
startimes

Intare ebyiri zateraniye umugore ushinzwe kurinda icyanya zibamo ziramurya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 May 2020 Yasuwe: 4902

Mu gihugu cya Australia haravugwa inkuru ibabaje y’umurinzi w’icyanya kibamo inyamaswa [zoo] witwa Jennifer Brown wariwe n’intare mu maso no mu ijosi gusa ngo yajyanwe kwa muganga atarapfa.



Uyu mugore w’imyaka 35 warindaga Shoalhaven Zoo iherereye ku birometero 150 uvuye mu mujyi wa Sydney,yariwe n’izi nyamaswa z’inkazi mu maso no mu ijosi zimusiga yataye ubwenge.

Uyu mugore yariwe n’izi nyamaswa ubwo yarimo gukora isuku muri iyi zoo nkuko byatangajwe na Polisi.

Abashinzwe iki cyanya bavuze ko bari gukorana na Polisi mu iperereza ndetse bagiye kongera umutekano w’abakozi babo.

Abaganga babonye uyu mugore muri iki cyanya imbere,batangaje ko nyuma yo kuribwa n’izi ntare yasigaye yataye ubwenge ari kuvirirana.

Ushinzwe serivisi y’Imbangukiragutara muri New South Wales, Faye Stockmen yagize ati “Igitero uyu mugore yagabweho cyari giteye ubwoba cyane.”

Uyu Faye yavuze ko batewe ubwoba cyane n’ibikomere uyu mugore yatewe n’amenyo y’intare mu maso ndetse avuga ko ariko kazi kabi cyane akoze kuva yatangira gutwara Ambulance.

Ati “Aka niko kazi kabi cyane nkoze.Ntabwo nigeze mpura n’akazi kameze gutya mu buzima bwanjye.Kwinjira mu cyanya cy’intare bwa mbere byanteye ubwoba cyane.Twagombaga kwinjira aho intare ziba n’amaguru.”

Uyu madamu Brown wariwe n’intare yahise ahamagarizwa indege iza kumutwara imujyana mu bitaro bya St George Hospital biri mu mujyi wa Sydney.Umuryango we wahise ubimenyeshwa.

Si ubwa mbere inyamaswa ziriye umuntu muri Shoalhaven Zoo kuko muri 2014,ingona yafashe ukuboko kwa mukerarugendo irakuruma imbere ya bagenzi be 60 bari kumwe bishwe n’ubwoba.

Abakozi bahise batabara bagerageza gukanga iyi ngona irekura ukuboko k’uyu muntu gusa yari yakomeretse cyane.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Trump yongeye kunengerwa mu ruhame ashinjwa gukwirakwiza ibinyoma ku...

Umwe mu bakuriye ibyo kugenzurano kwemeza imiti muri Amerika akemanga ibyo...
6 July 2020 Yasuwe: 631 0

Ba bana 4 bishwe na Mama wabo ubabyara ’Beatrice’ abanize bashyinguwe

Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Kinangop, abaturage bashyinguranye agahinda...
5 July 2020 Yasuwe: 14123 0

IFOTO Y’UMUNSI: Umufasha wa Perezida Nkurunziza yafotowe yagiye gusarura...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020,abagize umuryango wa...
3 July 2020 Yasuwe: 13831 1

Uganda: Umumotari yitwikiye ku biro bya polisi nyuma yo kumusaba...

Umumotari w’imyaka 29 wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi,...
3 July 2020 Yasuwe: 1141 0

Kim Jong-un yemeje ko igihugu cye cyakubise inshuro icyorezo cya...

Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, yashimagije igihugu cye...
3 July 2020 Yasuwe: 764 0

Republique Tcheque: Abantu ibihumbi bakoze ibirori byo gusezera kuri...

Mu gihe ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi OMS muri iki cyumweru...
1 July 2020 Yasuwe: 1343 0