skol
fortebet

Ipusi yavutse ifite amasura 2 yapfuye nyuma y’iminsi 4 irwana intambara itoroshye yo kubaho[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Biscuits na Gravy, igikundiro cy’ijangwe yavutse ifite amasura abiri, yapfuye nyuma y’iminsi ine gusa ivutse, nyuma yo kurwana intambara itoroshye yo kubaho.

Sponsored Ad

Iyi njangwe ya Janus yavukiye Oregon muri Amerika ku ya 20 Gicurasi. Yari imwe mu twana tw’injangwe esheshatu zavutse ku yitwa Keenly, injangwe yari ifitwe n’umuryango wa Kyla King. Nyuma yo kubona uruhinja rw’injangwe rudasanzwe n’amasura abiri, yahise arukunda maze aruha izina Biscuits na Gravy.

Kuva ako kajangwe kavuka, kigaruriye imitima y’abakunda inyamaswa kwisi yose. Biscuits na Gravy byari bifite amazuru abiri, amaso ane, n’iminwaibiri. Nubwo yari afite ubwonko bumwe gusa, yashoboraga kurya, konka, no kwiyoroshya mumaso yombi. Ikirenze ibyo, nk’uko bivugwa na veterineri w’umuryango, ngo yakoreye neza Janus, nk’uko CNN ibitangaza.

Mu minsi mike yakurikiyeho, Kyla n’umuryango we bagiye bandika iterambere ry’iyo njangwe. Nubwo kugaburira Biscuits na Gravy byari bigoye, kuko yashoboraga kwigaburira mu masura yayo yombi, yakinaga nka kimwe n’izindi bzavukanaga. Kimwe mubikorwa yakundaga cyane ni ugusinzira, kimwe nizindi njangwe zose.

Ariko, ntabwo yakura neza kandi yagize ikibazo cyo kuremererwa no gutwara umutwe wayo, wari munini cyane ku mubiri muto. Ikibabaje ni uko Biscuit yaje gupfa izize urupfu rusanzwe.

Mu nyandiko yacishijwe kuri Instagram kuri konte ya Biscuits na Gravy, baranditse bati:

Iyi foto yafashwe nk’isaha imwe mbere yuko Biscuits na Gravy zipfa. Kyla yaretse iminsi 3/2 yubuzima bwe kugirango ashyire imbaraga zose mu kuyitaho. Yavutse ifite ibibazo byinshi kandi ibayeho hafi iminsi 4, yatsinze ibyo bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa