skol
fortebet

Kenya: Abasirikare bitabajwe mu rugamba rwo kuzimya inkongi y’umuriro yafashe pariki ya Tsavo

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Kenya cyohereje ingabo muri Tsavo West National Park gufasha abazimya umuriro bari kugerageza kuva kuwa gatandatu ubwo umuriro ukomeye wongeye kwibasira iki cyanya.

Sponsored Ad

Amafoto amwe yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inyamaswa zahiye ubwoba ziri mu cyanya cyahiye.

Ikigo gishinzwe ibyanya n’urusobe rw’ibinyabuzima cya Kenya cyahamagariye abakorerabushake kuza gutanga ubufasha bwabo mu kuzimya uyu muriro.

Abasirikare bari gukoresha za kajugujugu banyanyagiza amazi ku bibatsi by’umuriro. Barafatanya n’amagana y’abakorerabushake nabo bari hasi bahangana n’umuriro.

Polisi ivuga ko iri guhiga abantu bashinjwa gushumika iyi nkongi yongeye kugaragara cyane kuva kuwa gatandatu.

Gusa mu kwezi gushize ibice bitatu by’iyi pariki ya Tsacvo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, nabwo yibasiwe n’inkongi.

Iyi pariki ibamo amagana y’intare, inzovu n’imbogo, ni ahantu hakurura abakerarugendo benshi barimo n’abava mu mahanga, buri mwaka.

Uyu muriro uzahaje iki cyanya mu gihe leta ya Kenya iri kugerageza kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rwahombye miliyoni nyinshi z’amadorari kubera Covid-19.

Iri shyamba ryo muri Kenya ryiyongereye kuri Amazon yo muri Amerika y’Amajyepfo yahiye mu mwaka ushize ndetse n’inkongi ikomeye yibasiye Australia nayo muri 2019 no mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ishyamba rya kimeza rinini ku isi,Amazon, rifite umwihariko wo kuba icumbi ry’ibinyabuzima by’amoko menshi cyane, ndetse rikaba ryakira karubone nyinshi isi yohereza mu kirere ryahiye mu mwaka ushize isi yose icika ururondogoro.

Gushya ku iri shyamba byateye inkeke abatuye isi muri rusange, ibyamamare n’abakire batandukanye batanga akayabo kugira ngo barizimye.

Iri shyamba rikora ku bihugu bitandukanye byo muri Amerika y’Amajyepfo ariko igice kinini giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brazil. Igice cyerekeye kuri Brazil nicyo cyahiye cyane.

Kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2019, igihugu cya Australia cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyacyo kinini, haba mu mashyamba ndetse no mu mijyi ituwe n’abantu benshi,bituma abantu benshi bahasiga ubuzima abandi basigwa iheruheru.

source:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa